AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Umwami muswati yaciye akayabo abagabo bazajya bashakana n’abakobwa bo mu bwami bwe

Umwami Muswati uyobora ubwami bwa eSwatini arateganya gusoresha abagabo cyangwa se abasore b’abanyamahanga bazajya bifuza ko abakobwa bo muri ubu bwami bwe bababera abagore.

Uyu muyobozi w’igihugu cya Swaziland aherutse guhindurira izina akicyita e Swatini, yashyizeho itegeko rishya risaba uwariwe wese uturuka hanze y’igihugu kwishyura leta angana n’ibihumbi mirongo itatu mu mafaranga yo muri iki gihugu ( 30,000 lilangeni, aya ni amadorali 2,200) igihe agiye gusezerana kubana n’umukobwa wo muri eswatini. Aya ni arenga 1 800 000 mu mafaranga y’u Rwanda (1 800 000 Frw).

Mu gihe byaba bikorewe ubugororangingo bikemezwa neza, iri tegeko ryatangira gukurikizwa k’ubukwe bwazaba mu gihe kizaza. Muswati yabikoze kugirango arinde igitsina gore cyo muri eSwatini abanyamahanga ndetse hanakumirwe abanyamahanga barambagizaga abakobwa bo muri eSwatini bagamije kwibonera ubwenegihugu gusa nkuko umuvugizi wa Leta muri iki gihugu, Percy Simelane yabitangaje.

Yagize ati:”Iri tegeko rigamije gukumira abashuka abakobwa bo muri eSwatini(Swaziland nkuko byahinduwe n’umwami Muswati) ngo bashyingiranwe bagamije kwibonera ubwenegihugu.”

Iri tegeko rije nyuma y’uko abanyamahanga benshi cyane cyane abo muri Aziya bandika basaba ubwenegihugu bwa eSwatini(Swaziland) ku nyungu z’ubucuruzi gusa, abatabuhawe bahitamo kwifashisha iturufu ryo gushyingiranwa n’abakobwa baho nkuko Africanews ibitangaza.

Iki cyemezo cy’umwami Muswati ntikivugwaho rumwe kuko bavuga ko ari ukubuza ab’igitsina gore amahitamo yabo y’uwo barushingana.

Mu 2016, Minisiteri ifite mu nshingano abinjira n’abasohoka muri eSwatini (Swaziland) yabaruye abantu biganjemo abo ku mugabane wa Aziya bagera kuri 500 000 basabaga ubwenegihugu mu gihe abatuye iki gihugu bagera kuri 1 300 000. Aya mafaranga ntabwo ari inkwano ahubwo azajya ahabwa leta.

Abashaka kurushinga n’abakobwa bo mu bwami bwa Muswati bagomba kwishyura
Umwami Muswati

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger