AmakuruPolitiki

Umwaka ugiye kwihirika abamotari bategereje kugabanyirizwa ikiguzi cy’ubwishingizi

Umwaka urenda gushira Abamotari bijejwe gukemurirwa ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane, ariko baravuga ko bategereje igisubizo bagaheba mu gihe bari bijejwe amezi abiri. Barasaba ko assurance yagabanywa igashyirwa ku giciro kijyanye n’imiterere y’akazi kabo.

Ubwo basurwaga n’umukuru w’igihugu, mu karere kabo, Bizimana Pierre umwe mu batwara abagenzi kuri Moto mu karere ka Ruhango, yamusabye kwinjira mu kibazo cy’ubwishingizi bwa Moto yavugaga ko buhenze cyane.

Yagize ati “dufite ikibazo cya assurance ihenze cyane, tukishyura byinshi ku buryo utabasha no kuba wabasha kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana mu ishuri, turabasaba kugirango ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire”.

Hari mu kwezi kwa 8 kwa 2022. Mu kumusubiza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabajije Minisitiri w’ibikorwaremezo ingamba zihari, uyu asubiza umukuru w’igihugu ko kizaba cyakemutse mu mezi atarenze abiri.

Perezida Kagame yagize ati “icyo kibazo nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye turaza kugikemura”.

Nyamara kugeza ubu harabura iminsi micye cyane ngo umwaka wuzure abamotari bahawe iri sezerano, bo bafata nko kubeshywa kuko kugeza ubu amezi abiri agiye kubyara umwaka ntakirakorwa. Barasaba ko bagabanyirizwa umutwaro w’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Umwe yagize ati “n’uyu munsi nta kintu kirakorwaho, turasaba kugirango badufashe batugabanyirize tujye dukora umwuga neza, assurance irahangayikisha, harimo abazitwara ntazo bafite, ni kwakundi umumotari agonga akirukanka”.

Undi yagize ati “twari twagize icyizere ko assurance ishobora kubanuka, ni ikibazo, ni umuntu umwe ntwara ntabwo ntwara abantu 2”.

Ihenda ry’ikiguzi cya Assurance ya moto ryakunze gusanishwa no kuba zigira impanuka nyinshi bigatera ibigo by’ubwishingizi kwirinda ibihombo, ninabyo Eng. Emile Patrick Baganizi, Umuyobozi mukuru wa RURA agarukaho, gusa ngo ibiganiro birakomeje.

Yagize ati “ku bijyanye n’ubwishingizi, icy’ingenzi cyane ni umutekano wo mu muhanda, umutekano wo mu muhanda motari nawubahiriza akirinda impanuka cya giciro ntakizakibuza kumanuka”.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye ikibazo abaturage bagaragariza umukuru w’igihugu yabasuye akagiha umurongo nyamara kugira ngo ibyemeranyijwe bishyirwe mu bikorwa bigatwara igihe kinini.

Kuba iki kibazo cy’ubwishingizi bwa moto gikomeje gutinda guhabwa umurongo, ni ibikomeza guheza abazikoresha mu gutwara abagenzi mu rujijo, bikanakururira abazitega kuba bakwisanga bagenda ku binyabiziga bidafite ubwishingizi mu gihe bagira impanuka hakibazwa uwabikurikiranwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger