AmakuruUtuntu Nutundi

Umuzungukazi yabyaye umuhungu wirabura arega umugabo we ko yamuciye inyuma

Umugore w’umuzungukazi yibarutse umwana w’umuhungu wiribura  ashinja umugabo we ko yamuciye inyuma  akaba ariwe wamuzaniye intanga z’umwirabura. Ibi byabaye mu gihe uyu mugore n’umugabo we bombi ari abazungu.

Uyu mugore yareze umugabo we amushinja kumuca inyuma agatuma abyara umwana w’umuhungu w’umwirabura avuga ko umugabo we yari asanzwe akururana n’abandi bakobwa batanu babirabura.

Ibi byabaye ku italiki ya 18 Ukwakira 2018, mu bitaro bya Zamora mu gihugu cya Espanye.uyu mugore yibarutse uyu mwana w’umuhungu wirabura umugabo we ahibereye abibonesha amaso yombi.

Ubwo yabyazwaga n’abaganga, ibintu byose byakozwe neza, gusa icyaje gutera urujijo itsinda ry’abaganga bamubyazaga n’ukubona umutwe w’umwana uje ari umwirabura.

Bamwe muribo batangiye gutekereza ko bishobora kuba ari ikibazo uyu mwana yagize akiri munda bigatuma yirabura igice kimwe cyo mumaso, gusa amatsiko yashize ari uko amaze kuvuka wese bagasanga ntakibazo na kimwe yigeze agira.

Uyu mugore ubwo yari amaze gutora agatege abaganga bamushyira mu biganza umwana yabyaye, yahise yadukira umugabo we atangira kumushinja ko ariwe wamuciye inyuma akamutera inda y’uy’umwana.

Umugabo we yirinze kugira icyo amubwira kuko urujijo rw’ibyabaye rwari rwamurenze, atabarwa n’abaganga bahise bamusohora mu cyumba umubyeyi yaruhukiragamo.

Gusa yavuze ko ibyo umugore we amushinja ntashingiro bifite ahubwo ko bikwiye kuva mu rwenya bigatekerezwaho neza.

Umugore n’umugabo we bombi babazangu bibarutse umwana wirabura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger