Umuzamu wa Manchester United David De Gea agiye kongera amasezerano muri iy’ ikipe.
David De Gea umuzamu wa Manchester United agiye kongera amasezera y’imyaka itanu muri iy’ikipe aho agiye kuzanjya ahabwa ibihumbi 350, 000 by’amayelo (£ 350,000) ku cyumweru.
Mu minsi yashije n’ibwo hagiye humvikana amakuru avuga ko uyu musore ukomoka muri Espanye ari gushakishwa cyane bikomeye n’ikipe y’iwabo ya Real Madrid itorohewe n’ikibazo cy’abazamu gusa iyi ekipe ntirabona uko ivugana n’uyu mukinnyi Manchester idashaka kurekura.
De Gea naramuka asinnye aya masezerano y’imyaka itanu muri Manchester United bitakorohera ikipe ya Real Madrid n’andi makipe yose yagerarageza gukura uyu mukinnyi Old Trafford.
De Gea agiye kuba umukinnyi wa kabiri ugiye kuzajya ahembwa menshi nyuma ya Alex Sanchez uherutse kujya muri iyi kipe mu minsi yavuba. Sanchez kuri ubu ahabwa ibihumbi 505,000 by’amayelo ku cyumweru (£505,000).
Ikipe ya Manchester United ishaka ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 ashyira umukono kuri aya masezerano muri uku kwezi mbere y’uko yerekeza mu gikombe cy’isi kugirango bereke Isi ko uyu musore ntaho azajya, bityo nawe azagaruke afite gahunda yo gukomezanya na Manchester United.