Umuyobozi W’ikirangirire wa Amerika yitabye Imana ku myaka 100
Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, Jimmy Carter wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana mu rugo rwe i Plains, muri leta ya Georgia, afite imyaka 100.
Ibi byatangajwe n’ikigo Carter Center, cyashinzwe nawe, cyemeza ko uyu muyobozi yaguye mu buryo bw’amahoro.
Carter yabaye Perezida wa 39 wa Amerika, akayobora manda imwe gusa kuva mu 1977 kugeza mu 1981.
Yibukwa nk’umuyobozi waranzwe no gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye birimo ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, ariko anatsindwa kongera gutorerwa manda ya kabiri na Ronald Reagan.
Perezida Joe Biden yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko Amerika n’Isi byatakaje umuntu w’indashyikirwa.
Perezida Donald Trump nawe yagaragaje icyubahiro, ashimira Carter ku ruhare yagize mu guteza imbere imibereho y’Abanyamerika.
Nyuma yo kuva ku butegetsi, Jimmy Carter yagaragaje ubwitange bukomeye mu bikorwa by’ubutabazi, bikamuha igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2002.
Yitabye Imana asize abana bane, abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14. Rosalynn Carter, umugore we, yari yitabye Imana mu Ugushyingo 2023.
Jimmy Carter azahora yibukwa nk’umuyobozi wa Amerika waramye kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu.