AmakuruPolitiki

Umuyobozi wagiye gusura inka ze yitwaje imbunda yavugishije benshi

Umucamanza mukuru wo muri Uganda yatunguye abantu ubwo hashyirwaga ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuye gusura inka ze ariko yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Nkuko Chimpreports yabyanditse, uyu mucamanza mukuru witwa Mwesigwa Rukutana yagiye gusura inka ze ariko agenda yitwaje imbunda ku rutugu, abantu bayibajijeho ibibazo bitandukanye ndetse banagira icyo babivugaho nyuma y’igihe kitari gito muri Uganda havugwa umutekano muke wanateje imidugararo mu bantu.

Abajijwe impamvu yajyanye imbunda, Rukutana yibajije impamvu kujya kureba inka ze afite imbunda byateje urunturuntu mu bantu, avuga ko nta kibi kibirimo n’ubwo avuga ko yifotozaga imbunda itari iye.

Abatanze ibitekerezo kuri iyo foto iri gucicikana kuri Twitter, bavuze ko yahaye isura mbi Uganda, bakavuga ko Uganda atari Amerika aho buri wese yemerewe gutunga imbunda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger