AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu

Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere, yataye muri yombi Pasiteri Gregg Brian Schoof, Umunyamerika usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio Amazing Grace (Ubuntu butangaje) itacyumvikanira mu Rwanda.

Uyu mugabo yafashwe na Polisi ubwo yari imbere y’abanyamakuru yari agiye kuganira na bo. Ni ikiganiro cyagombaga kubera ahitwa Frontline Bar, hafi na Stade Amahoro i Remera.

Polisi y’igihugu ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira kubuza ituze abaturage, nk’uko byemejwe na CP Jean Bosco Kabera usanzwe ari umuvugizi wayo.

CP Kabera yavuze ko Pasiteri Gregg yamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo agire byinshi abazwa.

Muri Mata umwaka ushize ni bwo urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA rwasheshe amasezerano ya Radiyo ubuntu butangaje yo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Intandaro y’ihagarikwa ry’iyi radiyo yabaye  inyigisho z’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora zahitishijwe kuri iyi radiyo ku wa 28 Mutarama 2018, imbaga y’Abanyarwanda bashoboye kumva icyo kiganiro igahamya cyibasiraga abagore ndetse kikanabandagaza.

Inzego zitandukanye z’abagore zahise zishyira ikirego Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) maze ubwo RMC yahuzaga impande zombi ku 12 Gashyantare 2018 zigaragaza ko koko iyi radio yatandukiye ikandagaza abagore.

RMC yahise isaba RURA guhagarika Radio Amazing Grace by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Gusa, RURA imaze gusuzuma ubu busabe yafatiye iyi radio ibyemezo birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda kuri radio, guhagarika iyi radio mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse inayica amande ya miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW).

Nyuma ubuyobozi bwa Radiyo Amazing Grace bwiyambaje ubutabera bugaragaza ko bwarenganijwe, gusa birangira itsinzwe urubanza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger