Umuyobozi wa Miss Rwanda Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi-Inkuru irambuye
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Price Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati “Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze”.
Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho “Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye”. Yavuze ko Prince Kid “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
Amakuru dukesha IGIHE ni uko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.
Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.
Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.
Biravugwa ko umukobwa wari waremeranyije na Prince Kid ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.
Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.
Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda