Umuyobozi wa Kiyovu Sports yahishyuye ko hari abanyamakuru bishyurirwa gusebya ikipe ye
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général”, yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa kugira ngo bavuge nabi Kiyovu Sports ko ifite ibibazo kandi nta bihari.
Uyu mugabo yavuze ko kudahemba ukwezi ari ikibazo kiri mu mupira wo mu Rwanda muri rusange bityo nta byacitse iri mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Aganira n’abanyamakuru, Général yagize ati “Ntabwo ari ukuri ukurikije uko abakinnyi bari gukina, bari gukinira hamwe nk’ikipe, ibyo wumva mu itangazamakuru ntabwo ari ko bimeze muri Kiyovu Sports.”
“Kugira ikirarane cy’ukwezi ntabwo ari ibintu biba bikabije, ni ibintu bisanzwe mu mupira wacu hano. Ikipe ishobora kugira ikibazo, ariko ibyo muvuga ngo imaze amezi atatu idahemba ntabwo ari ukuri, si ko bimeze. Kuba ukwezi kwashize bataraguhembwa, ibyo ni ibisanzwe. Turi kubicunga kandi bizagenda neza.”
Yakomeje ashimangira ngo ibivugwa byose ari ibinyoma ndetse hari abanyamakuru bishyurwa n’abakeba ba Kiyovu Sports kugira ngo bayivuge nabi.
Ati “Ni amagambo ari hanze n’ibihuha, n’ababikora tuzi babyihishe inyuma ariko nta byacitse. Ababikora ni benshi, duhanganiye igikombe turi benshi, biri gukorwa; abaduteza itangazamakuru namwe murabazi, ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Ariko si ko bimeze.”
“Abayabaha bakomeze bayabahe, ariko nubwo muvuga ngo Kiyovu Sports imaze amezi atatu idahemba, muzanyumvishe ijwi ry’umukinnyi wayo uvuga icyo kintu cyangwa ugisaba, atari ibyo byanyu mwivugira. Nta nubwo bemerewe kujya mu itangazamakuru ubundi.”
Général yashimangiye ko nta mukinnyi wanditse asaba gusesa amasezerano kubera ko adaheruka guhembwa.
Ati “Umuntu uzabona ibaruwa yanditse azayinyereke, ni njye Perezida. Ubwo se bandikiye nde? Mubabaze igihe yandikiwe, uwayanditse n’uwo yandikiwe. Ibyo ni ibinyoma, n’ababikoresha turabazi ariko ntabwo byaduca intege.”
Abajijwe impamvu abantu bahitamo kwibasira Kiyovu Sports gusa, yavuze ko ibyo bikorwa n’abatarakiriye ubuyobozi bushya akurikiye.
Ati “Urabona guhinduka k’ubuyobozi muri Kiyovu Sports kwaratunguranye ndetse benshi bumvaga ko bitaba. Hahindutse byinshi muri Kiyovu. Nkeka ko ari bamwe muri abo babyihishe inyuma ariko nta kibazo.”
General aravuga ibi nyamara mu gihe Rutahizamu w’Umunye-Congo, Mosengo Tansele, yemeje ko yasezeye Kiyovu Sports nyuma yo kutishyurwa ibirarane by’imishahara aberewemo.
Uyu yemereye ikinyamakuru IGIHE ko yagiye kubera ibibazo by’amikoro n’impamvu ze bwite.
Kiyovu Sports ya gatandatu n’amanota 17, izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ukuboza, yakirwa na Mukura VS kuri Stade ya Huye.