Umuyobozi ukomeye mu Burusiya uba hafi cyane perezida Putin arasura ibihugu birimo DRC na Uganda
Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sergey Viktorovich Lavrov, arateganya kugirira uruzinduko mu Bihugu byo muri Afurika mu karere u Rwanda ruherereyemo, birimo Uganda, Ethiopia na Congo.
Ibi byatangajwe mu itangazo yanyujije kuri Twitter yayo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022.
Iri tangazo rigira riti “Kuva tariki 24 kugeza ku ya 28 Nyakanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov azagirira uruzinduko rw’akazi muri Egypt, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo [Congo Bazzaville].”
Uru ruzinduko kandi rwanemejwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri Uganda no muri Sudani y’Epfo, Vladlen Semivolos.
Uyu muyobozi wa dipololomasi y’u Burusiya, agiye kugenderera ibi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika mu gihe Igihugu cye gikomeje kurwana intambara cyashoje muri Ukraine.
Iyi ntambara ishyirwa ku mutwe w’u Burusiya, yateje akaga Isi kubera ihungabana ry’ubukungu ryugarije Ibihugu hafi ya byose ku Isi byakubitanye n’iki kibazo ubwo byari birimo gusohoka mu ngaruka za COVID-19 na yo yajegeje ubukungu bw’Isi.
Lavrov kandi agendereye Afurika habura amezi macye ngo inama ihuza u Burusiya na Afurika (Russia-Africa Summit) ibe iteganyijwe kuba kuba hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022 i Addis Abeba muri Ethiopia.
Mu kwezi k’Ukwakira 2019 kandi u Burusiya bwari bwakiriye inama y’ubukungu ihuza iki Gihugu na Afurika (Russia-Africa Economic Forum) yabereye i Sochi ikitabirwa n’abakuru b’Ibihugu bitandukanye barimo Paul Kagame w’u Rwanda.
Sergey Lavrov agiriye uruzinduko muri Afurika mu gihe hashize iminsi micye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden atangaje ko mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza azahura n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Mugabane wa Afurika.
Leta Zunze Ubumwe za America n’u Burusiya bisanzwe bitajya imbizi, kuva intambara yo muri Ukraine yatangira byakunze guterana amagambo.
Perezida Biden yakunze gushinja mugenzi we Putin w’u Burusiya kuba gashozantambara, amusaba guhagarika iyi ntambara yashoje muri Ukraine, bitaba ibyo agahura n’akaga mu gihe uyu mukuru w’u Burusiya we yavugaga ko uzamwitambika wese azahura n’ishyano