AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ikintu gikomeye bagomba gukorera umuturage

Ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, umuyobozi mukuru wa polisi IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi ko ikinyabupfura, ubunyamwuga no gukora cyane ari inkingi ya mwamba mu mitangire ya serivisi ndetse no gushimangira imikoranire myiza n’abaturage mu kubumbatira umutekano.

Yabitangaje ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine yahabwaga abapolisi 99 ku bijyanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano, yaberaga ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu turere, abayobozi b’amashami muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba Polisi muri za Sitasiyo za Polisi.

Aya mahugurwa yibanze ku bintu bitandukanye bijyanye no kubungabunga umutekano harimo ikinyabupfura, ubunyamwuga, indangagaciro nyarwanda, gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, gukorana n’abaturage hibandwa ku cyizere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi bitandukanye.

IGP Munyuza yavuze ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bigomba kuranga abapolisi ndetse bigatuma abaturage babagirira icyizere bigatuma bagera ku ntego imwe yo kugira igihugu gitekanye.

Yagize ati: “U Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere mu bice bitandukanye harimo n’imibereho myiza y’abaturage, Polisi y’u Rwanda umunsi ku munsi igomba gushyira imbaraga mu mikorere myiza hibandwa ku guhangana n‘ibibazo by’umutekano bigenda bizana n’iterambere.”

Yakomeje agaragariza abitabiriye amahugurwa ko nk’abayobozi mu bapolisi bagomba buri gihe gutekereza uko barushaho gukora neza, kuzamura imibereho yabo ndetse n’imikorere myiza y’urwego rwa Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko aya mahugurwa yari ingenzi, abasaba ko ubumenyi bayaherewemo bugomba kuzabafasha mu kazi kabo.

Yabasabye kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakita ku nyungu rusange bazamura imibereho myiza y’abaturage mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere.

Yagize ati: “Umutekano n’iterambere birajyana kandi kubigeraho bisaba kwitanga, gukora cyane, kurangwa n’indangagaciro, imyumvire myiza ndetse no gushyira imbere imibereho n’inyungu za rubanda.”

IGP Munyuza yakomeje asaba abapolisi guhora barangwa n’imitekerereze myiza bagafatikanya n’abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura amahugurwa nk’aya mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyamwuga n’ubumenyi mu bapolisi.

RNP

Twitter
WhatsApp
FbMessenger