AmakuruPolitiki

Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda yagarutse ku gitegereje abigize ba kinigamazi bagasindira mu ruhame

Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yibukije abigize ba kinigamazi bagasindira mu ruhame ko uretse kuba bibatesha icyubahiro, ari n’icyaha gishobora no gutuma umuntu afungwa.

Kuwa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 nibwo yabikomojeho mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo yaberaga mu Karere ka Rwamagana.

IGP Dan Munyuza wahanuraga uru rubyiruko, arugaragariza ibikibangamiye iterambere ry’abaturage, bagomba kwinjiramo kugira ngo biranduke.

Ubwo yagarukaga ku businzi bukomeje kugaragara kuri bamwe mu baturage, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uretse kuba uru rubyiruko rugomba gutanga umusanzu mu kurwanya ibi bikorwa ariko na rwo ubwarwo rudakwiye kubigaragaramo.

Agaragaza ingaruka z’ubusinzi, yavuze ko bitihishira ku muntu wanyweye agacupa akarengera kuko, ati “bikugaragaho ukavuga ibyo udakwiriye kuvuga, ugatongana, ukarwana ukadandabirana mu ruhame mu bantu. Buriya ni icyaha uranafungwa.”

IGP Dan Munyuza wavugaga ko ubusinzi buza no ku isonga mu biteza umutekano mucye kuko uwasinze atabura no guteza urugomo yaba mu muryango we no mu baturanyi, yavuze ko umuntu wabaswe na byo binamudindiza mu iterambere.

Ati “Harimo no gutakaza umwanya w’ibikorwa by’iterambere ku muntu ku giti cye, ku muryango we no mu Karere muri rusange.”

Yasabye uru rubyiruko kwinjirana ingufu mu bikorwa biyemeje gukora. Ati “Niba tugiye kurwanya ruswa, tuyirwanye tuyihaye uburemere, niba ari ukurwanya ubusinzi tubihe uburemere.”

IGP Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro zihamye kandi rukarushaho gutanga umusanzu ufatika mu kubaka umuryango ushikamye uteye imbere.

Ati “Muri abavuga rikumvikana aho mutuye kuko murajijutse, ntimugomba gusinzira no kuba abanebwe, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi mukazirikana kujya mwubahiriza gihe.”

Marie Claire Mukansanga wari uhagarariye uru rubyiruko, yavuze ko uretse izi mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda zije ari nk’ikirungo ku mahugurwa bamazemo iyi minsi itanu, avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize no kwesa imihigo basinye.

Yavuze ko bagiye kurwanya no guhangana n’abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha mu rubyiruko, no gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yitabiriwe n’urubyiruko 306 rwaturutse mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

IGP Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko gutanga umusanzu ufatika

Uru rubyiruko na rwo rwamanukanye ingamba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger