AmakuruImikino

Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi afunzwe azira amafaranga y’abakinnyi

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi arafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi  kari karemerewe abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Intamba mu Rugamba’ ubwo bari muri CAN iri kubera mu Misiri.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi witwa Habimana Aimable batazira Marandura, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ngo ari gukorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’abakinnyi b’Intamba mu Rugamba bari bagiye mu Misiri mu gikombe cya Afurika bakaviramo mu majonjora nta gitego na kimwe batsinze.

Abakozi bo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’abandi bakozi babiri mu gihe hari gukorwa iperereza.

Amafaranga y’agahimbazamusyi yagombaga guhabwa abakinnyi b’Intamba mu Rugamba muri CAN ntabwo bayahawe.

Abo muri iyi kipe babwiye umunyamakuru wa BBC wari mu Misiri ko Habimana ari mu bayobozi bari bashinzwe kuyabagezaho. Ibibazo by’agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi mu gikombe cya Afurika byavuzwe no ku ikipe ya Uganda ubwo yari itarasezererwa, abakinnyi bari banze kwitoza batarayahabwa.

Icyo kibazo kandi cyaranavuzwe mu kipe ya Nigeria, aho abakinnyi bayo banze kujya mu myitozo irushanwa rigitangira, bavuga ko batarabona ibyo bijejwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger