AmakuruPolitiki

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Boniface Rutikanga yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyaruguru byibanze ku kunoza imikorere n’imikoranire mu kurwanya ibyaha bigaragara muri iyi ntara n’ishusho y’uko umutekano wifashe.

Muri ibi biganiro yasabye abanyamakuru kurushaho gukorana neza,mu nkuru zijyanye n’umutekano mu rwego rwo kurwanya ibyaha no gusigasira umutekano w’abaturage mu gihe batangaza amakuru.

Yanavuze ko Polisi yiteguye igihe cyose gukorana n’itangazamakuru haba mu buryo bwo guhana hana amakuru ndetse no kurushaho kubarindira umutekano mu mikorere yabo ariko byose bigamije gukora ibikorwa bisigasira umutekano.

Ni ibiganiro byagarutse ku mikorere y’impande zombi, aho haganiriwe kuri bimwe mu bishobora guhungabanya umutekano birimo ubujura, ubusinzi , imikorere itanoze y’abatwara ibintu n’abantu mu binyabiziga,imikoreshereze y’ibimenyetso byo mu muhanda, kurwanya ibyaha bya Ruswa n’akarengane n’imikorere y’abanyamakuru ubwabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko polisi yiteguye gukosora ibitaragenze neza ariko akomeza gushimangira ko polisi idateze kwihanganira icyari cyo cyose cyakorwa kigamije guhungabanya umutekano cyangwa guhombya abaturage.

Yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gukora inkuru zifitiye abazisoma akamaro, ntibadukire icyiswe nko “Gutwika” no gukora imitwe yazo ihahamura rubanda dore ko bicisha ibuye rimwe inyoni nyinshi bitewe n’inkuru imwe bakora ikaba yahindura rubanda nyamwinshi.

Yanabasabye Kandi kugira ubushishozi igihe batara, bategura, banatangaza amakuru kugira ngo batangaze ibifite ireme.

Ati:”Ni byiza ko dukorana neza muri aka kazi kacu kaburi munsi,cyane cyane iyo tuvuga izi nkuru zifite aho zihuriye n’umutekano, tukirinda kuzishyiramo amarangamutima no kuzambika undi mwambaro utuma uyisoma yakwibaza ko ibintu byacitse.”

Hanagaragajwe ku ijanisha ry’ibyaha mu turere dutanu tugize iyi ntara byagiye bikorwa mu gihe cy’amezi asatira atatu ashize guhera muri Kanama-Ukwakira 2024.

Hagaragaye abafashwe (cases) 339 za magendu, inyinshi ziganje mu karere ka Burera gafite 239,Gakenke 13,Gicumbi 82,Musanze 1, Rulindo 4.

Gucuruza ibiyobyabwenge, Burera 123, Gakenke 6, Gicumbi 62, Musanze 7, Rulindo 15.

Ubujura no kwakana Telefone cyangwa agakapu (kaci), Burera 35, Gakenke15, Gicumbi 43,Musanze 28,Rulindo 25 zose hamwe ni 146.

Gukubita no gukomeretsa 24 gakenke 7, Gicumbi 31, Musanze 17, Rulindo 6 zose hamwe ni 85.

Gufata ku ngufu Burera 5, 10 Gakenke, Gumbi 8, Musanze 4, Rulindo 5 zose hamwe ni 32.

Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko byagaragaye mu turere twa Musaanze na Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeyeho ko ibi aribyo byaha byagaragaye cyane kurusha ibindi muri iyi ntara ariko ahamya ko kuba bihagaragara bidasobanuye ko hari umutekano muke.

ACP Rutikanga yagaragaje ko ahantu hose ibyaha bisanzwe bibaho, akaba ariyo mpamvu hashakishwa uburyo bikurikiranwa kugira ngo bigabanyuke cyangwa biveho burundu.

Ibi biganiro byari biyobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, byitabiriwe n’inzego zitandukanye za polisi ikorera mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Abanyamakuru basabwe gushishoza ku nkuru bandika cyane cyane izifite aho zihuriye n’umutekano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger