Umuvugabutumwa wo muri ADPR yasabye abantu kwandikira Rutamu bamusaba kwisubiraho
Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADPR yahamagariye abakunzi b’imikino mu Rwanda kwandikira umunyamakuru w’imikino wa Radio 1, Rutamu Elie Joe bamusaba kwisubira ku cyemezo cyo gusezera itangazamakuru burundu yafashe.
Rutamu Elie Joe ukunzwe cyane mu kogeza imipira ndetse no mu kiganiro cy’imikino cyitwa Tress Foot asanzwe akorana na mugenzi we Rugimbana Theogene, mbere y’uko imikino y’igikombe cy’isi itangira yari yaravuze ko ikipe y’igihugu ya Argentina ya Lionel Messi nidatwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka azahita asezera burundu mu itangazamakuru.
Ibi uyu munyamakuru wamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru yongeye kubishimangira ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yihebeye yasezererwaga n’Ubufaransa muri 1/8 cy’irangiza cy’iyi mikino ku bitego 4-3.
Elie yagize ati”Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzarangira nanjye mva muri izi studio njya guhinga, njya gukora ibindi ni byo …Mu buryo budasubirwaho, Igikombe cy’Isi kirarangira ku itariki 15 Nyakanga 2018, ndangize amasezerano y’aba bantu bose turi kwamamariza namwe ‘abafana’ muryoherwa, ubundi nanjye ndajya guhinga no korora inka.”
Ku bwa Pasiteri Habimana Pascal usanzwe ukora ibiganiro kuri Radio Inkoramutima, asanga iki atari cyo gihe cy’uko uyu munyamakuru asezera itangazamakuru, bijyanye n’uko abantu bari bakimukeneye kubera ibiganiro bye.
Aganira na Igihe Habimana yagize ati” Ndakubwira ko mbabaye! Nkubwira ko bimbabaje kuko uriya Rutamu ni umuntu ufite abakunzi cyane mu cyaro mu cyaro, iyo ugiye mu cyaro wumva abana bamwigana, iyo baketse ko mukora kuri radio imwe bahita bakubwira ngo uzadusuhurize Rutamu.”
“Uretse n’ibyo ngira n’ibindi bintu byinshi mbamo ariko nanjye ibiganiro bye ndabikurikira iyo mbonye umwanya. Ku bw’ibyo icyifuzo cyanjye ni uko atabireka.”
Pasiteri Habimana yakomeje avuga ko abakunzi ba siporo bakwandika amabaruwa basaba Rutamu kuba yakwisubira ku cyemezo cye akaguma mu itangazamakuru.
Magingo aya abenshi batangiye gusaba uyu munyamakuru kuba yakwikuramo iki gitekerezo, gusa hategerejwe icyo we azemeza ku wa 15 Nyakanga ubwo imikino y’igikombe cy’isi izaba irangiye.