AmakuruAmakuru ashushye

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wagize icyo uvuga ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Umutwe wa Islamic State uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu n’abawushyigikiye baramagana u Rwanda kubera ibikorwa byo guhashya bamwe mu barwanyi bawo bo muri Mozambique.

Uyu mutwe wiyita uwa Leta ya Kisilamu uherutse gusohora inyandiko yo mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru, ivuga ko wamaganye ibikorwa bibangamira iby’intambara yabo bita ntagatifu by’umwihariko ngo muri Mozambique.

Iyi nyandiko yasohotse nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, ku bufatanye n’iza kiriya gihugu zifashe ahari ibirindiro by’ibyihebe by’uyu mutwe i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z’ukwa munani. Bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.

Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n’amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

Inyandiko n’ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

Ubutumwa bumwe buravuga ngo : “Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

Igitangazamakuru gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajoshi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger