Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wageze muri DRC
Bikomotse mu myanzuro y’inama yakozwe n’Abashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari bateraniye mu nama i Kampala hatangajweko umutwe w’iterabwoba wiyita leta ya kisilamu (IS) waciye mu cyuho cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Bavuze ko imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo hamwe n’intege nke z’abashinzwe umutekano muri congo byahaye icyuho uyu mutwe w’iterabwoba ukahashinga ibirindiro.
IS yigambye igitero cyabaye ahitwa Kamango mu ntara ya Kivu ya ruguru ahegereye Uganda cyahitanye abantu 40 muri Mata.
Umwe mu bayobozi bari muri iyi nama we avuga ko nubwo IS yigambye icyo gitero nta bimenyetso bigaragaza ko ari yo yakigabye.
Abarokotse igitero cya Kamango bavuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Abateraniye muri iyo nama bavuga ko zifite imikoranire n’umutwe wa IS.
Aba basirikare bashinzwe ubutasi bemeje ko hari ingabo nke za Kongo mu duce twiganjemo inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Bavuze ko biyemeje kunoza umugambi wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanira muri aka karere, harimo na IS.
Amakuru avuga ko mu ntara za Kivu y’epfo na Kivu ya ruguru hari imitwe itandukanye yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Uganda.