Umutwe wa RED-Tabara wateguje u Burundi ikintu gikomeye
Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara uvuga ko waraye ugabye igitero i Buringa muri komine Gihanga yo mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’Uburundi.
Uyu mutwe wavuze ko ufite abarwanyi mu Burundi ndetse no muri RDC ndetse ko leta yagiye kubashakayo ndetse ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda
Mu itangazo u Burundi bwashyize hanze nyuma y’icyo gitero cyaraye kibaye, leta yongeye kwamagana ibyo yita imyifatire y’u Rwanda ’’ibeshejeho, yigisha, iha intwaro umutwe w’iterabwoba Red-Tabara udahwema guhekura Uburundi mu bitero ku baturage ntacyo bazira.’’
Leta y’Uburundi isaba u Rwanda ko abakuru b’uyu mutwe bakohererezwa ubucamanza bw’Uburundi.
Red Tabara yo irahakana ko nta bufasha ihabwa n’u Rwanda.
Iti:’’Turi mu Burundi, no muri Congo baje kudushakayo tumaze igihe turwanirayo, rero nta bufasha na bumwe dufite bw’u Rwanda.’’
Ibi byavuzwe na Patrick Nahimana, umuvugizi w’umutwe Red Tabara, mu ijwi yahaye BBC Gahuzamiryango.
Avuga kandi ko batagaba ibitero ku baturage basanzwe.
Ikibazo cya Red Tabara cyateye umubano mubi hagati y’u Rwanda n’Uburundi.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ihana n’u Rwanda irushinja gufasha uwo mutwe.
Leta y’u Rrwanda ihakana ibyo ishinjwa n’Uburundi ko ntaho nihuriye na Red-Tabara