Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira umujyi wa Goma
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama2025, umutwe wa M23 watangaje ko wabohoye Umujyi wa Goma, usaba abawutuyemo gutuza.
M23 yabyemeje mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, ubwo yatangazaga ko nyirantarengwa y’amasaha 48 uriya mutwe wari wahaye ingabo za Leta ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi w’intsinzi y’ibohorwa ry’umujyi wa Goma, M23 iramenyesha abanyagihugu n’amahanga ko igihe ntarengwa cy’amasaha 48 yari yahawe ingabo za Leta cyarangiye.”
Uyu mutwe wakomeje usaba Ingabo zose za FARDC gushyikiriza intwaro zose MONUSCO, mbere yo guteranira kuri Stade de l’Unité bitarenze Saa 3:00 z’igicuku.
Wunzemo uti: “Nyuma y’iki gihe ntarengwa, umujyi wa Goma uraza kuba ufitwe n’umuryango wacu.”
M23 nyuma yo gufata Goma kandi yatangaje ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagaraye, kugeza igihe izatangariza ko bisubukuye.
Uyu mutwe wasabye abaturage gutuza, uti: “Turasaba abaturage bose ba Goma ituze. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu.”
M23 yemeje ko yafashe Goma, nyuma y’imirwano yiriwe iyihanganishije n’Ingabo za Leta kuva mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru.
Ni nyuma y’uko inyeshyamba z’uyu mutwe zari zimaze kwinjira muri uyu mujyi ziturutse muri Teritwari ya Nyiragongo, aho zari zimaze kwirukana Ingabo za Leta zikagenda zizikurikiye.
Kuri ubu amakuru avuga ko amagana y’Ingabo za Leta yamaze gushyikiriza MONUSCO intwaro zari zifite mu rwego rwo gukuma amahoro.