Umutoza wazamuye Bugesera FC mu kiciro cya mbere yitabye Imana azize impanuka
Ikipe ya Bugesera FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko Nsaziyinka NOAH wayizamuye mu kiciro cya mbere yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu.
Bugesera FC yemeje ko uyu mutoza kuri ubu watozaga academy yayo yapfuye azize impanuka. Ni nyuma y’uko yari avuye gutoza abana ba Bugesera kuri uyu wa gatandatu, bikarangira moto ye yari atwaye irenze umuhanda ubwo yari ageze hafi y’ibagiro ryo mu mujyi wa Nyamata.
Bugesera FC ibabajwe no kumenyesha urupfu rutunguranye rw'umutoza wayizamuye mukiciro cyambere akaba yatozaga Academy ya Bugesere fc NSAZiYINKA NOAH azize impanuka! Twifatanyije n'umuryango we muri ibi bihe bitoroshye! @FERWAFA @AJSPOR_official @rbarwanda @Radiotv10_rw @tv1rwanda
— Bugeserafc (@Bugeserafc1) August 3, 2019
Nsaziyinka w’imyaka 50 y’amavuko, ni we wazamuye mu kiciro cya mbere Bugesera FC ubwo yavaga mu cya kabiri mu mwaka wa 2015. Ni umwaka kandi Nsaziyinka na Bugesera begukanyemo igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri batsinze Rwamagana City ibitego 2-0.
Nyakwigendera Nsaziyinka yari afite abana n’umugore, yitabye Imana mbere y’amasaha make ngo i Bugesera habere ibirori byo gutaha Stade nshya yuzuye muri aka karere. Ni ibirori biteganyijwe ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru.
Teradignews tugize duti” Imana imuhe iruhuko ridashira”.