Umutoza wa Rayon Sports yahuriye n’uruva gusenya mu mikino wabahuje na Gorilla FC
Yamen Zelfani umutoza mukuru wa Rayon Sports yaraye avunikiye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24 banganyijemo na Gorilla FC.
Wari umukino w’umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona waraye ubereye kuri Kigali Pelé Stadium aho amakipe yombi yanganyije 0-0.
Hagiye hagaragara gushyaramirana cyane hagati y’abatoza b’impande zombi, byanaviriyemo uwa Rayon Sports guhabwa ikarita y’umuhondo.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza yamutukaga mu Cyarabu kandi akizi, ngo niho havuye gushyamirana.
Ati “Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise narakize ndakizi. Ni cyo cyambabaje. Nabwiye umwungiriza we ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. Yatukanaga mu Cyarabu. Ni cyo kintu cyambabaje nta kindi. Byatumye mva mu mwanya wanjye njya kubimubwira. Ni imico itari myiza.”
Uyu mutoza kandi yaje guhura n’uruva gusenya kuko yaje kuvunikira muri uyu mukino.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, umukinnyi wa Rayon Sports yarengeje umupira noneho uyu mugabo ashaka kuwufata ariko umupira ukubita kuri ’bench’ usubira mu kibuga agenda awukurikiye ashaka kuwufata, nibwo yahuye na rutahizamu wa Gorilla FC, Camara wamukandagiye ku kirenge (uburyo byabayemo ntiwakemeza niba yabishakaga cyangwa atabishakaga), undi yahise yikubita hasi aza kwitabwaho n’abaganga.
Zelfani nyuma y’uyu mukino yavuze ko bamubwiye ko imvune ye ari ikibamico yakinaga ntacyo yabaye kandi yababaye, aho yemeje ko umukinnyi wa Gorilla yabikoze abishaka.