AmakuruImikino

Umutoza wa Musanze FC yasabwe gutsinda imikino 3 yikurikiranya cyangwa akirukanwa

 Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwasabye umutoza wayo Niyongabo Omar kuzatsinda imikino itatu ikiurikira nibura akayikuramo amanota 7 atabishobora agahita yirukanwa.

Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Musanze ku munsi w’ejo nibwo yahagaritse rutahizamu wayo Didier Touya ngo kubera imyitwarire idahwitse yagiye agaragaza irimo gusohoka mu gihugu akajya iwabo atabimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe nyamara ku rwandiko rw’inzira (Laisser passe) yandikishijemo ko ari mu butumwa bw’ ikipe.

Uyu mutoza wa Musanze FC Niyongabo Omar ukomoka mu gihugu cy’u Burundi  ngo ubwo yahabwaga akazi ko gutoza iyi kipe mu ntangiro za shampiyona y’uyu mwaka w’imikino yijeje ubuyobozi bw’ikipe, abafana n’abatuye akarere ka Musanze bose ko intego ye ari ukuzayihesha igikombe cya icyo ari cyo cyose cyazatuma ikina imikino y’amarushanwa nyafurika (CAF).

Uyu mutoza yokejwe  igitutu n’ubuyobozi nyuma y’uko imikino yose amaze gukina uko ari 4 yayibonyemo amanota 3 gusa muri 12.

Ni mugihe muri uyu mwaka Musanze FC yakoresheje amafaranga menshi mu kugura abakinnyi no kubaka ikipe ngo izatware ibikombe inasohokere igihugu.

Mu mikino itatu Musanze FC ifite imbere harimo uwo izakina na Espoir taliki 25 Ukwakira, uwo izahuriramo na Sunrise taliki ya 30 Ukwakira hamwe n’uzayihuza na Rayon Sports kuya 03 Ugushyingo.

Niyongabo Omar, umutoza wa Musanze FC wasabwe gutsinda imikino 3 ikurikira cyangwa akirukanwa

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger