Umutoza wa Mukura Vs yatangaje ibyamuranze mu mupira w’amaguru
Haringingo Francis ni umutoza w’ikipe ya Mukuza Victory Sports, akaba amaze imyaka igera ku icumi akora Akaka kazi ko gutoza amakipe atandukandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye.
Uyu mutoza aganira na Teradignews kuwa Gatatu taliki 21 Ugushyingo 2018, yavuze kubintu bitandukanye byaranze ubuzima bwe kuva yatangira kwinjira muri ruhago kugeza abaye umutoza mu cyiciro cya mbere.
Ku ikubitiro Francis yavuze ko ari umutoza ukunda umurimo we cyane ndetse akunda no guharanira kumenya udushya dutandukanye tw’umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye.
Umutoza Haringingo Francis yatangaje ko mbere yo kwinjira mu mwuga w’ubutoza yahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Framengo FC yakiniraga ari umwataka.
Atangira umwuga w’ubutoza yatangiriye imirimo ye muri iyi kipe yahoze akinira ariko akaba yari umutoza mukuru w’ikipe y’abana ndetse ari n’uwungirije mu ikipe y’abakuru.
Uyu mutoza yavuze ko mu kazi kubutoza akomeje guteremo intambwe,yagiriyemo ibihe byiza ndetse n’ibibi muri rusange adashobora kwibagirwa mu buzima bwe.
Francis avuga ko yagize ibihe bibi aribwo akigera muri Shampiyona, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports yakunze kurangwa cyane no kutitwara neza mu mikino itandukanye ikagenda itsindwa ndetse indi mikino ikayinganya.
Yakomeje avuga ko n’ubwo muri cyo gihe ibyishimo byari bike, bitamuteye gucika intege hamwe n’abasore be, kuko ngo no muri Vital’O FC yo mu Burundi yigeze guhuriramo n’ibihe nkabyo. Avuga ko icyiza ari uko we n’abakinnyi ba Mukura bakomeje guharanira kugira impinduka nziza kandi zikaba zitangiye kugerwaho.
Uyu mutoza ngo yagize ibihe byiza ubwo yatwaraga ibikombe atoza Vital’O FC na Lydia Ludic Burundi Académic Football Club yabayemo umutoza wungirije, yongeyeho ko yongeye kugirira ibihe byiza muri Mukura Victory Sports aho yatwaye igikombe aribwo bwambere ageze muri Shampiyona yo mu Rwanda.
Uyumutoza yanavuze ko ku rwego mpuza mahanga akunda cyane ikipe ya Juventus yo mu Butariyani.
Uyu mutoza yavuze ko ari umugabo ufite umugore umwe,n’umwana mu gihe we avuka mu muryango w’abana batandatu.