Umutoza wa Lyon n’umwungirije bakomerekejwe bikomeye n’abafana ba Marseille bari bagiye gukina
Ikipe ya Lyon yatangaje ko “ibyago bikomeye kurushaho” bishobora kuzabaho mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye, nyuma yuko umutoza Fabio Grosso “yakomerekeye bikabije” mu gitero cyagabwe kuri bisi y’ikipe ya Lyon i Marseille.
Umukino wa Ligue 1 wasubitswe nyuma y’uko bisi ya Lyon yatewe amabuye yerekeza kuri Stade Velodrome gukina na Marseille ku cyumweru.
Lyon yavuze ko Grosso n’umwungiriza we Raffaele Longo batewe amabuye kandi bakomeretse mu maso.
Marseille yavuze ko “iri gukurikirana uru rugomo rutemewe”.
Imodoka itandatu z’abafana basuye nazo zaribasiwe mbere y’umukino wagombaga guhuza Marseille iri ku mwanya wa 10 na Lyon iri ku mwanya wa nyuma, wagombaga gutangira saa 19h45 GMT.
Mu itangazo yasohoye,ikipe ya Lyon yavuze ko “bibabaje kuba ibintu nk’ibi bibaho buri mwaka i Marseille”, yongeraho ko “ihamagarira abayobozi gusuzumana uburemere kwisubiramo kw’ibintu nk’ibi mbere yuko habaho ibyago bikomeye kurushaho”.
Nk’uko iyi kipe ibitangaza, abantu benshi “bateye” bisi y’ikipe amabuye n’ibintu bamena amadirishya yayo.
Amafoto ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umutoza Grosso ava amaraso menshi mu maso,aryamye ku ngobyi.
Lyon yavuze ko umutoza n’umwungiriza we “bakubiswe ako kanya kandi bakomeretse bikabije mu maso muri icyo gitero”.
Ikipe yasuye yabanje gushaka gukomeza no gukina umukino, ariko ibitekerezo byahindutse nyuma y’amakuru y’ikomereka rya Grosso na Longo – mu gihe imitekerereze y’abakinnyi nayo yangiritse.
Perezida w’ikipe ya Lyon, John Textor, yatangarije Prime Video ati: “[Grosso] ntashobora kuganira, yari afite ibice by’ibirahure mu maso.”
“Ndarakaye cyane – abakinnyi bacu, umutoza wacu, bari biteguye iri joro kandi abafana bifuzaga kubona umukino ukinwa.”
Textor yongeyeho ati: “Idirishya rimaze kumeneka, ibindi bicupa byamukubise hejuru y’ijisho. Hariho amacupa y’inzoga yamukubise ku gahanga.”
Perezida wa Marseille, Pablo Longoria, yatangaje ko ibyo bitero “bitemewe na gato”, yongeraho ati: “Ibitekerezo byanjye bya mbere biri kuri Fabio Grosso, umuntu nubaha kandi nzi kuva kera.
“Nagiye kumureba nkimara kugera kuri stade, mbona uko ameze.”
Marseille yasohoye itangazo avuga ko iyi kipe “yifurije gukira vuba umutoza wa Lyon Fabio Grosso kandi yamagana byimazeyo iyi myitwarire y’urugomo idafite umwanya mu isi y’umupira wamaguru ndetse no muri sosiyete”.