AmakuruImikino

Umutoza wa Kiyovu Sports abajura bari bamucucuye ariko inzego z’umutekano zibafatira mu cyuho

Umutoza w’ungirije mu ikipe ya Kiyovu Sports  Allain Kirasa yibwe ibye ariko abashinzwe umutekano barahagoboka bafatira mu cyuho abo bajura asubizwa ibyo yari yibwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ugushyingo 2018, abajura bari bamusahuye ibye byose, ariko k’ubwumutekano inzego z’umutekano zihora ibungabunga mu bice by’igihugu bitandukanye, abashinzwe umutekano muri Rwezamenyo ho mu mujyi wa Kigali babashije kubigaruza.

Ubuyobozi bw’ ikipe ya Kiyovu Sports bwashimiye abagize uruhare mu kugaruza ibyo umutoza wayo yari yibye n’ubwo batigeze babitangaza.

Kugeza kuri uyu munsi wa gatanu wa shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 7, iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro make ndetse Cassa Mbungo Andre uyitoza akaba amaze iminsi yishyuza amafaranga bamubereyemo.

Allain Kirasa ni uwicaye hagati ya Djabil na Cassa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger