Amakuru ashushyeImikino

Umutoza wa APR FC yavuze kuri penalite batewe ikabaha insinzwi

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC bigutuma batakaza umukino, habayeho uburangare kuko hari ubundi buryo bworoshye bwari gukemura ikibazo.

Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wo APR FC yaraye itsindiwe na Azam FC 1-0 muri Tanzania.

Nyuma y’uyu mukino, Darko Nović utoza APR FC yavuze ko umukino ubanza warangiye bagiye kugaruka i Kigali kwitegura neza umukino wo kwishyura.

Ati “Twakinnye n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ntabwo yari yoroshye, twahushije amahirwe mu ntangiriro z’umukino kandi twaje hano gutsinda, iyo dutsinda kiriya gitego wenda tuba tuvuga ibindi ariko umukino urangiye ari 1-0 tugiye gusubira mu rugo turebe icyo twakora mu mukino wo kwishyura.”

Agaruka kuri penaliti batsinzwe ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Fei Toto ku munota wa 57, yavuze ko hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo kandi bworoshye kuruta gukora penaliti.

Ati “Badutsinze kuri penaliti njye ntabonye neza ndaza kubireka, ariko iyo urebye uko byari bimeze mbere ya penaliti, byashobokaga twari kubikemura mu buryo bworoshye. ”

APR FC izakina na Azam FC tariki ya 24 Kanama mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro, ni umukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger