Umutoza Olivier Karekezi yatawe muri yombi azira ubugambanyi.
Karekezi Olivier umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, ku wa gatatu itariki ya 14 Ukwakira, ahagana saa munani z’igicamunsi, nibwo yahamagawe na polisi kwitaba ku ishami rishinzwe ubugenzacyaha, ngo yisobanure ku byo akurikiranweho bijyanye n’ubugambanyi bwifashishije ikoranabuhanga.
Iri hamagarwa ryaje mu gihe mu masaha y’igitondo umutoza Karekezi yari yakiriye inkuru y’incamugongo ijyanye n’urupfu rwa mugenzi we Ndikumana Hamadi Katauti watakaje ubuzima azize urupfu rutunguranye.
Katauti na Karekezi bombi batozaga Rayon Sports./ Ifoto: Internet
Kugeza magingo aya, Olivier karekezi aracyari mu maboko ya polisi, aganira na IGIHE umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Theos Badege, yagize ati: Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga“.
Ku makuru dukesha Ruhagoyacu, avuga ko mu byaha Karekezi aregwa harimo ubugambanyi bwakorewe kuri murandasi(Internet), hakaba ngo hari ubutumwa umutoza Karekezi yohererezanyije n’abandi bantu, bugambanira ikipe y’igihugu ngo isezererwe n’ikipe ya Ethiopiya, mu mukino w’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu.