Umutoza Mukuru w’Amagaju FC yeguye ku mirimo ye
Muhoza Jean Paul wari umutoza mukuri w’Ikipe y’Amagaju FC, yeguye ku nshingano yari afite muri iyi kipe ku mpamvu yise ko zishingiye ku kudahabwa ubushobozi.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu mutoza yashyikirije ibaruwa ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe isanzwe icungwa n’Akarere ka Nyamagabe asaba ko amasezerano yari afitanye nayo bayasesa.
Ati “Nsabye ko dusesa aya masezerano nyuma y’uko inshingano nasabwe kugeraho ndetse n’intego nihaye kugeza ku ikipe bitashobotse kubera ubushobozi mpabwa.”
Umunyamabanga Mukuru w’Amagaju FC, Baziruwiha Barathazar, yemeje ko ibariwa isezera ya Muhoza bayakiriye gusa yahakanye amakuru avuga ko asezeye kubera impamvu yo kudahabwa ubushobozi kuko ibikenerwa kuri we no ku bakinnyi bitigeze bibura.
Ati “Nta kibazo gihari yakwitwaza cyatuma avuga ngo ni amikoro, abakinnyi bahembwa neza buri kwezi n’ibikoresho bindi byo mu kazi barabifite, nawe arahembwa. Ukwezi batarahembwa ni ukwa kabiri kandi nako baraguhembwa vuba bidatinze.”
Yakomeje avuga ko ahubwo uyu mutoza ashobora kuba asezeye bitewe n’umusaruro mukeAmagaju FC amaze iminsi atahana.
Ati “Ubundi niba umuntu atari kugera ku musaruro ufatika namwe murabibona bigaragarira buri wese, niba ikipe ifite amanota umunani mu mikino igera kuri 19 murabona ko inshingano yasinyiye bitamworoheye ngo azazigereho.”
Akomeza avuga ko ku ruhande rwe yashimira Muhoza Jean Paul ku cyemezo cyo gusezera yafashe aho gukomeza kwiyemeza ibyo adashoboye.
Nyuma yo gusezera k’uyu mutoza mukuru ,inshingano ze zabaye zihawe uwari umwungiriza we Hategekimana Abdallah mu gihe bagishakisha ugomba kuzamusimbura.
Baziruwiha yavuze ko imikinire n’imitoreze muri iyi kipe ihagaze nabi, gusa hagati aho hakaba hizewe impinduka nziza mu gihe iyi kipe yaba yongeye kubona umutoza mushya.
Ubuyobozi bukuru bw’ikipe buvuga ku mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri buzaba bwatangaje uwahawe inshingano zo kuba Umutoza Mukuru.
Muhoza Jean Paul yatangiye gutoza Amagaju FC kuva ku itariki ya 10 Nzeri 2018.