Amakuru ashushyeImikino

Umutoza Mashami Vincent yashyize ahagaragara 27 b’Amavubi bagomba kwitegura Côte d’Ivoire

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yamaze gushyira ahagaragara amazina y’;abakinnyi 28 nagomba kwitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika Amavubi azasuramo Côte d’Ivoire.

Uyu mukino uzaba ari uwa nyuma mu tsinda H Amavubi ahuriyemo na Côte d’Ivoire, Guinee Conakry na Repubulika ya Centrafrica. Umukino w’amakipe yombi uzabera kuri Stade Bouaké i Abidjan ku wa 23 z’uku kwezi.

Amavubi ntacyo akirwanira muri iri tsinda kuko amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu mpeshyi yose yayoyotse. By’umwihariko Amavubi ni aya nyuma mu tsinda H n’amanota abiri yonyine.

Abakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye biganjemo abasanzwe bamenyerewe mu kipe y’igihugu nkuru, gusa harimo amazina mashya yagaragaye bwa mbere muri iyi kipe. Abakinnyi nka Prince Buregeya wa APR FC, Habimana Hussein Eto’o wa Rayon Sports, na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports bari mu batamenyerewe bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent.

Haruna Niyonzima, Mugiraneza J Baptiste Migi na Yannick Mukunzi ntibagaragara ku rutonde rw’abahamagawe.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umutoza Mashami Vincent yavuze ko n’ubwo amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika yarangiye, gutsinda Côte d’Ivoire bitabagwa nabi.

Ati”Dushobora kuba twaravuye mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyo muri 2019, gusa tuzajyana intego yo gutsinda Côte d’Ivoire. Uyu mukino uzanerekana urwego abakinnyi bacu bakina mu gihugu imbere bariho.”

Amavubi agomba gutangira umwiherero ku wa kane w’iki cyumweru, akazajya akorera imyitozo kuri Stade Amahoro kugeza ku wa 20 z’uku kwezi. Ku wa 21 Weruwe ni bwo Amavubi agomba gufata indege yerekeza i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho afite umukino ku wa 23.

Abakinnyi 27 Umutoza Mashami yahamagaye.

Abazamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Abakina inyuma: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC),Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayons Sports FC), Iragire Saidi (Mukura VS&L), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium) na Nshimiyimana Imran (APR FC)

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger