Umutoza Froger yateye imitima y’abafana ba APR FC kuzajya itera nkirikubyinirwamo igisirimba
Abafana ba APR FC bakomeje kugaragaza agahinda gakomeye bakomeje guterwa n’umutoza w’iyi kipe, bemeza ko ubushobozi bwe bubahagaritse imitima ndetse ko atari ku rwego rwo gutoza iyi kipe iri mu zikunditse muri Shampiyona y’u Rwanda.
Aba bafana mu gahinda gakabije,bavuze ko batumvise ukuntu iyi kipe yanganyije na Bugesera FC, igatakaza amanota abiri muri shampiyona.
Aba bafana bavuze ko batishimiye imitoreze ya Thierry Froger ndetse ko bibaye byiza yakwirukanwa.
Umwe yagize ati “Iyi match [umukino] tuyakiriye nabi cyane kuko twaje dushaka intsinzi,ariko ntabwo twumva ukuntu Bugesera idusanga ku kibuga cyacu,dukoreraho imyitozo,dukiniraho buri gihe ntidutware amanota yose.Turababaye cyane.
Aba bafana bavuze ko impamvu y’umusaruro mubi w’ikipe ari ubushobozi buke bw’umutoza.Umwe ati “Wowe urafata iminota 90,ntabwo usimbuza,abakinnyi urabafite ku ntebe,urakuramo Barafinda ariwe uri gukora ibintu,urashyiramo Yannick ntaheruka mu kibuga,urafata Bindjeme ukamwicaza,nta kintu ukora,nta kintu gihinduka buri gihe.”
undi ati “Reka nkubwize ukuri,umutoza dufite nta kintu adufasha pe.Umuntu arafata Barafinda akamukuramo,Bacca akamukuramo,wabonye hagati ko hatakoraga.Bugesera yaturuhije hagati iratwataka.”
Umukecuru wihebeye ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” avuga ko yagenze Ibilometero 10, aza kureba iyi kipe yihebeye ariko akaba ababajwe nuburyo itacyuye amanota atatu.
Aba bafana babajijwe ku mukino ukurikira wa Mukura VS,basubirije rimwe bati “izatwica,izadutsinda 5.Bindjeme ko atajya mu kibuga yabaye iki?.Nta mutoza uhari,ni inyatsi.Yaje gufatira ikiruhuko mu Rwanda.”
Umwe muri aba bafana baganiraga na TV10 yagize ati “Asimbuje habura iminota ingahe?,umutoza udasimbuza koko.N’akagera ko mu cyiciro cya kabiri ntiyagatoza ngo agashobore.”
Abayobozi ba APR FC barimo Chaiman wayo, Lt Col Richard Karasira na Uwayezu François Régis umwungirije, bakoze inama nto ku Mutoza Thierry Froger Christian nyuma y’uko iyi Kipe y’Ingabo inganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.