AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza Bekeni ntiyatunguwe no gutsindwa na Rayon Sports

Umutoza wa Gicumbi FC Bizimana Abdul uzwi cyane nka Bekeni, ntiyatunguwe no kubona ikipe ye atoza itsindwa na Rayon Sports mu mukino wabahuje kuri iki Cyumweru taliki ya 4 Ugushyingo 2018, kuri Sitade ya Nyamirambo.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza ikurura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC, iyitsinze ibitego 3-0 birimo bibiri bya Rutahizamu Michael Sarpong na kimwe cya Manishimwe Djabel wagiriye impanuka mu kibuga agatabarwa n’abaganga.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Gicumbi, byagaragaraga ko itari mu mukino neza kuko yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa gatatu gusa w’umukino ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric winjizwa neza na Michael Sarpong bita Balloteli wakinaga umukino we wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku munota wanyuma w’umukino,umutoza Bekeni aganira n’itangazamakuru abazwa uko yakiriye insinzwi y’ibitego 3-0, yavuze ko bidatunguranye kumva ko Rayon sports itsinze Gicumbi Fc kuko n’ubusanzwe bitari ku rwego rumwe.

Yavuze ko hagati y’ikipe atoza na Rayon Sports harimo intera ndende haba mu mikinire ndetse no mu kumunyekana mu mupira w’Amaguru mu Rwanda.

Bekeni yahishuye ko uretse kuba agomba kwitabira imikino ya Shamiyona bityo akaba agomba guhura n’amakipe yose nk’uko byateganyijwe, hari amakipe azi neza ko atagomba gutsinda byanze bikunze.

Aha yatanze urugero rwa APR FC, Rayon Sports n’andi atashatse kugaragaza, gusa aha yanavuze ko hari andi makipe aba yashyize ku rutonde ko agomba kuyatsinda bitaba bikaba ari amahirwe make yabayeho.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi wari umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda. Umutoza Robertinho utoza Rayon Sports yayoboye ikipe yakinnye idafite Bimenyimana Bonfils Caleb wahawe ikarita itukura.

Gicumbi yatsindiwe na Rayon Sports ibitego 3-0, kuri Sitade Regional i Nyamirambo, mu gihe yari iherutse kuhakinira inyagirwa ibitego bine mu mikino ya Shampiyona y’umwaka ushize.

Umutoza wa Gicumbi FC Bekeni
Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0
Abakunzi ba Rayon Sports bari bahari ku bwinshi
Djabel yarokowe n’Imana muri uyu mukino
Twitter
WhatsApp
FbMessenger