AmakuruImyidagaduro

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity 2018 mu bakobwa 5 bakomeje mu irushanwa rya Miss Suprenational Rwanda 2019

Mu ijonjora ryabaye ejo kuwa 6 taliki ya 3 Kanama 2019, ryaseze Umutoniwase Anastasie wabaye nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2018 ’Miss Popularity’, aggaragaye mu bakobwa 5 bazakomeza guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Iri jonjora ryabereye kuri Century Park Nyarutarama.

Muri aba bakobwa bari guhatana, uzabasha kwegukana ikamba azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no kujya guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational izaba mu Kuboza 2019, mu gihugu cya Poland, , igisonga cya mbere kizahabwa ibihumbi 500 naho igisonga cya kabiri gihabwe ibihumbi 300.

Ku ikubitiro, iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakobwa 71 bagombaga guhatana mpaka habonetse uwegukana ikamba, gusa nibo babashije gukomeza mu kindi cyiciro.

Umuyobozi wa Miss Supranational Rwanda, Alphonse Nsengiyumva yavuze ko hari abandi 35 bamaze kwiyandikisha ndetse bari bukomeze ijonjora kur iki Cyumweru.

Aba bakobwa bahatanye uko ari 5 bakaba bari bahawe amabwiriza agenga irushanwa, kuba biteguye guhagararira no gukurikiza amabwiriza ya Miss Supranational igihe batsinze, kuba nta mugabo bafite, bari hagati y’imyaka 18 na 28, kuba nta bishushanyo bafite ku mubiri wabo, kuba bafite byibuze uburebure bwa 1,70m.

Aba bakobwa biyerekanaga umwe umwe imbere y’akanama nkemurampaka ubundi bakabazwa ibibazo bitandukanye, byasaga nk’aho ari mu muhezo kuko ntabwo byoroheye itangazamakuru kuva ibi bibazo babajijwe.

Aba bakobwa bose baje kuhacana umucyo. Ibabazo byari bifite amanota 50, uko umukobwa agaragara, uko atambuka imbere y’akanama nkemurampaka n’uburyo asubiza(confidence) nabyo bifite 50.

Abakobwa batanu bakomeje mu kindi cyiciro cya Miss Suprenational 2019

Byaje kurangira Umwali Sandrine agize amanota 88,7%, Umutoniwase Anastasie agize 85,8%, Neema Nina agira amanota 81,3%, Umuhoza Karem agira 80,2% na Mutoni Queen Peace wagize 71,1%.

Uko gahunda ya Miss Suprenational 2019, iteganyijwe.

Kuva tariki ya 03 kugeza 11 Kanama 2019, hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa bitabiriye irushanwa.

Tariki 13 Kanama 2019 kugeza kuya 30 Kanama 2019, abakowa bazatangira gutorwa binyuze kuri murandasi (Online voting).

01 Nzeri 2019, hazamenyekana abakobwa 15 bazajya mu mwiherero ’Boot Camp’.

03 Nzeri 2019, abakobwa bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’.

06 Nzeri 2019, hazaba ijoro ryo kwerekana impano ku bakobwa bahataniye ikamba (Talent with Beauty purpose) .

07 Nzeri 2019, ni umunsi wa nyuma w’irushanwa ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger