Umuti ufasha abanduye Coronavirus ugiye kugeragerezwa mu Rwanda
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, bwatangaje ko bwakiriye ubusabe bw’ikigo LEAF Pharmaceuticals cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kinafite ibiro mu Rwanda, gishaka gutangira ubushakashatsi ku muti wongera umwuka mu mubiri w’uwanduye Coronavirus.
Ni umuti ushobora gufasha mu kongera umwuka mu bice by’umubiri (tissus), aho kwiringira imashini gusa zabigenewe (intensive care unit (ICU) ventilators).
Amakuru agaragaza ko kubera uburyo iki cyorezo cya Coronavirus gituma abantu bakenera umwuka, izi mashini nazo zahise zihenda ku buryo hari izavuye ku $27,000 zikagera ku $96,000, nk’uko bitangazwa na BBC.
Umuyobozi wa LEAF Pharmaceuticals, Dr Clet Niyikiza, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ikigo cye kiri muri 17 biri gushaka umuti n’urukingo bya Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu cyumweru gishize Perezida Trump yasinye itegeko risaba ibigo bikora ibikoresho byo mu nganda gukora nk’aho igihugu kiri mu ntambara, bigakora ibikoresho byo “guhangana n’umwanzi tutabonesha amaso.” Kuko Amerika ariyo ifite abanduye Coronavirus benshi ku Isi.
Itegeko rya Trump ryatumye nka bimwe mu bice by’uruganda rw’imodoka rwa General Motors bitangira gukorerwamo ibyuma byongera umwuka, bigenewe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bice by’Isi.
Ibigo birimo Leaf Pharmaceuticals byemerewe gukora imiti n’inkingo harebwa ku miti imaze igihe ku isoko nka Hydroxychloroquine ikoreshwa mu kuvura malaria kuva mu 1955 na Azithromycin yica udukoko dutera indwara mu mubiri kuva mu 1988.
Dr Niyikiza ati “Hari n’itsinda ririmo kureba ku miti mishya ririmo n’ikigo cyanjye, aho turimo gukora umuti wafasha abarwayi kubona umwuka (Oxygène) uhagije. Nk’uko mubizi, umubare munini utuma aba barwayi bapfa hirya no hino ku Isi ni uko iyi virus yangiza cyane ibihaha, ku buryo umurwayi atabasha kubona umwuka uhagije.”
“Rero uyu muti twizera ko uzafasha cyane, ku buryo wakwifashishwa mu gihe mudafite imashini zongera umwuka. Ni ibintu bigenze neza uyu muti wacu watangira kugeragezwa ku bantu mu byumweru bitarenze bitatu, ku buryo twazareba uko bigenda, ugenewe abantu barembye cyane hagamijwe kubagarurira ubuzima.”
Kugeza ubu kandi hari imiti isaga 100 mishya irimo kugeragezwa, ku buryo Dr Niyikiza yizera ko umuti n’urukingo bya Coronavirus bizaboneka kandi “mbere y’uko uyu mwaka ushira.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles, yavuze ko LEAF Pharmaceuticals yamaze gusaba uburenganzira bwo gukorera ubu bushakashatsi mu Rwanda, harebwa uburyo uwo muti ukora.
Yagize ati “Turacyaganira, hari ibyangombwa [bisabwa] kugira ngo batangire, hari ibikenerwa tukiganiraho, mu minsi mike rwose, hari ibikeneye gusobanurwa kugira ngo bimenyekane uburyo bizakorwa, kuko ntabwo wakwemera ko umuntu wese apfa gukora ku bantu, hari inzira zikurikizwa ziba ziriho, nibyo tukiganiraho, ariko ndumva biri mu nzira yo gusozwa.”
Yavuze ko uyu muti uzunganira abanduye kimwe n’abafite izindi ndwara zitera kugira umwuka muke, zaba iziterwa n’udukoko nka malaria cyangwa iziterwa na virus na COVID-19.
Yakomeje ati “Ikibitera ni uko abantu babura umwuka mu bice by’umubiri (tissue). Bo rero ubushakashatsi bwabo burareba uburyo bwakongera ubudahangarwa bw’umubiri kugira ngo wa mwuka ubura, ugereyo. Bafite rero imiti bashaka gukoraho ubushakashatsi, izajya ituma noneho wa mwuka utabura, kugira ngo umubiri ukomeze urwanye iyo ndwara. “
Kugeza ubu nta muti wa COVID-19 uraboneka, ahubwo havurwa ibimenyetso byayo, igikomeye kikaba kubura umwuka ku muntu wanduye kuko iyi virus itura mu bihaha, ku buryo uyu muti wemejwe wakunganira cyane urwego rw’ubuvuzi.
Iyi nkuru tuyikesha Televiziyo Rwanda