AmakuruImikino

Umuteramakofe yatewe ingumi bimuviramo gupfa

Umusore w’ibigango uzwi ku izina rya Christian Daghio wari usanzwe akina umukino w’iteramakofe, yahuye n’uruva gusenya akubwitwa na mugenzi we bahanganaga ikofe rimwe akurizamo kuhasiga ubuzima.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubutalyani yakubiswe iri kofe ku italiki ya 26 Ukwakira 2018, ahita ajyanwa muri koma aho yitabwagaho n’abaganga biza kurangira ubuzima bwanze ashyiramo umwuka.

Uyu muteramakofi Christian yari umwe mu bantu batinyitse cyane  kuko yari asanzwe  afite imikandara ya zahabu 7 y’isi mu mukino jyarugamba y’iteramakofi gakondo rikomoka muri Thailande (Muay Thai) ndetse akaba yari umwe mu bateramakofi bafite izina rikomeye mu Butaliyani.

Ingumi yari iremereye cyane yayitewe mu murwano ukomeye wamuhuje na mugenzi we Don Pareuang i Bangkok ku ya 26 Ukwakira 2018, uyu musore yatewe  ingumi nyinshi ntabashe kuzikuramo bituma agwa igihumure, uyu mukino uhita uhagarara kuri ’K-O’, maze nyakwigendera ahita ajya muri coma yamazemo icyumweru kugeza ubwo yitabye Imana.

Christian Daghio wari ufite imyaka 49 y’amavuko, afite inkomoko mu Butaliyani ariko akaba yari amaze imyaka 20 yibera muri Thailande aho yigishaga uyu mukino w’iteramakofi gakondo rya gi-Thailande (boxe thaïe), umukino ukunzwe cyane muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

uyu musore yakubiswe amakofe menshi mu mutwe
uyu mukino wahise uhagarikwa
uyu muteramakofe yahise agwa igihumure

Twitter
WhatsApp
FbMessenger