AmakuruImyidagaduro

Umutekamutwe wiyitiriye King James akomeje kuzonga rubanda

King James uri mu bakomeye mu muziki w’u Rwanda, amaze igihe yakira ubutumwa bw’abakunzi be barira ayo kwarika bamubwira ko hari umuntu wabatekeye umutwe akabiba amafaranga.

Uyu mujura wiyitiriye King James ku rubuga rwa Facebook, niho anyura akandikira abantu batandukanye ababwira ko ari we muhanzi benshi bakunda, akabasaba nimero ngo abashyire mu itsinda ry’abafana be kuri WhatsApp.

Nyuma yo kubona nimero z’abakunzi ba King James, uyu mutekamutwe ababeshya ko afite indi myirondoro itari izwi, ibi abikora mu rwego rwo kuyobya uburari abereka ko aribo b’agaciro akwiye kubwira ibyo abandi batari bazi.

Ubu igihunga ni cyose kuri Ruhumuliza James benshi bazi nka King James nyuma y’uko afashwe n’inzego zishinzwe umutekano zamwitiranyije n’umutekamutwe wamwiyitiriye agacucura abantu utwabo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ubwo yari agiye kuri Bank imwe ikorera mu mujyi wa Kigali.

Ubwo uyu muhanzi yari yinjiye muri Bank umukobwa ushinzwe umutekano wayo yahise yikoza ku muhanda atabaza Polisi y’Igihugu ababwira ko afashe umuhanzi wamwibye amafaranga.

King James agisohoka muri Bank yahise asabwa n’abashinzwe umutekano kuba aretse kugenda akabanza gukemura ikibazo yari afitanye n’uwo mukobwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru uyu muhanzi yagize ati “Twaganiriye umukobwa w’umu securite yereka Polisi ko yanyoherereje amafaranga ibihumbi 500 frw, icyakora ndebye nsanga nimero yoherejeho ni iy’umutekamutwe nigeze kuvuga ko yanyiyitiriye ndetse ari kwiba abantu.”

Uyu muhanzi uhamya ko yamaze igihe kirenga isaha ari mu gushaka uko yakemura iki kibazo, ashimira inzego z’umutekano zabashije kumwumva agakomeza gahunda ze icyakora azisaba gukurikirana uwo mutekamutwe kugira ngo aryozwe iby’abandi yariye.

Icyakora nubwo yarekuwe, impungenge ziracyari zose kuri we, ati “None se niba aho ngiye kujya nkandagira bazajya bamfata, urumva koko atari ikibazo, numvise uwo mukobwa avuga ko yanamaze gutanga ikirego muri RIB, bivuze ko ubu narezwe ubwambuzi! Bagerageze badufashe uyu mutekamutwe afatwe rwose.”

Ibi bintu si ubwa mbere bibaye kubahanzi cyangwa abandi b’ibyamamare hirya no hino ku Isi bayitirirwa n’abantu bashaka kurya utwabandi .

Uru ni urugero rw’umwe mubamwiyitiriye

 

King James ahangiyikishijwe n’abantu bakomeje ku mwiyitirira kumbuga nkoranyambaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger