AmakuruUtuntu Nutundi

Umusore yishe nyina arangije asambanya umurambo we

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 witwa Samuel Akpobome ukomoka muri Nigeria yaguwe gitumo na nyirakuru arimo gusambanya umurambo wa nyina yari amaze kwica bisaba guhuruza polisi kugira imute muri yombi.

Nyirakuru w’uyu musore yavuze ko yakubiswe n’inkuba ubwo yagwaga hejuru y’uyu mwuzukuru we ari gusambanya nyina nyuma yo ku mwica,ndetse ngo byanamuteye ubwoba bwinshi yirinda kumwegera kuko yabonaga yahindutse nk’inyamaswa ashobora nawe guhita amwivugana.

Uyu musore yemeye ko yanize nyina ubwo yari asinziriye nyuma yo kubisabwa n’umupfumu,wamubwiye ko agomba kumwica yarangiza akamusambanya kugira ngo bashimishe abakurambere.

Yagize ati “Umupfumu yansabye kwica mama nkaryamana nawe.Namwishe asinziriye,hanyuma ndamusambanya.umupfumu yabwiye kubikora narangiza ngahisha umurambo iminsi 2.

Uyu mupfumu yabwiye uyu musore ko niyica nyina agasambanya umurambo we,azamuha ibihumbi 50 by’ama Naira akoreshwa muri Nigeria.

Uyu musore wakoraga mu ruganda yatangaje ko umupfumu yamubwiye ko niyica nyina akamusambanya azamukura mu bukene ndetse nawe akaba umuherwe,akareka gukora mu ruganda.

Samuel Akpobome yemereye inzego z’umutekano ko ubwo yamaraga kubwirwa aya magambo n’umupfumu, atigeze azuyaza kwica nyina kuko nawe yumvaga ashaka kuba umukire byihuse.

Uyu mupfumu yabwiye uyu musore ko abakurambere biteguye guha ubukungu umuntu uwo ari we wese witeguye guhara umuntu akunda kubera amafaranga.

Uyu musore yakomeje avuga ko umupfumu yabanje kumusaba kumuca amatwi n’intoki yarangiza akabimuha. Yavuze ko mu buzima busanzwe nta kibazo yari asanzwe afitanye na nyina uretse kuba yari akeneye kuba umuherwe.

Uyu musore yaguwe gitumo na nyirakuru ari gusambanya nyina ndetse anategereje kumuca amatwi n’intoki ngo abjyanire umupfumu nk’uko yari yabimusabye.

Umukuru wa polisi bwana Babatunde Kokumo yevuze ko bamaze guta muri yombi uyu musore ndetse mu gihe gito akaba agomba kujyanwa mu rukiko kugira ahatwe ibibazo ku marorerwa yakoze abone ubufatirwa ibihano bimukwiye.

Umukuru wa polisi Bwana Babatunde Kokumo yavuze ko uyu musore agiye kujyanwa mu rukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger