Umusore yasambanyije ihene yaragiraga bimuviramo urupfu
Umusore witwa Geoffrey Otema, atuye mu mudugudu wa Arwot Nyap, mu Murenge wa Loro, avugwaho kuba yarasambanyije ihene, akaza gufatwa kuwa Kane ushize, bikamuviramo gukubitwa kugeza apfuye.
Bivugwa ko yabanje gushyikirizwa umuyobozi w’umudugudu, aho ikibazo cye cyari kigiye gukurikiranwa mu buryo bwubahirije amategeko, ariko abantu bo mu muryango mugari we witwa ‘’Atek Odutugole’’ bakamujyana bakajya kumwihanira.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Otema yakubiswe akajya muri coma, akaza gupfa ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Tom Arip, umwe mu bo mu muryango we wa hafi, yavuze ko yemeye ko yasambanyaga ihene asaba imbabazi ariko abakuru bo mu bwoko bwabo banga kumwumva.
Ati:’’Yatawe muri yombi mu gitondo maze yicazwa ku zuba kugeza saa kumi z’umugoroba ubwo yapfaga’’. Yasabye ibiryo n’amazi ahagana mu ma saa munani ariko ntihagira umwumva,
Umwe mu bayobozi b’ibanze witwa Ambrose Ogwang, yavuze ko abo mu muryango w’uyu musore bamwambuye ubuyobozi bavuga ko bagiye kwihanira umwana
Urukiko rw’umudugudu rwari rwamaze kumuhanisha amande y’ihene enye kandi nyina yemeye kuzitanga.
Ariko abayobozi b’ubwako bwabo baramutwaka baramujyana nza kumva gusa amakuru nyuma ni mugoroba ko Otema yapfuye….
Ogwang avuga ko umuyobozi w’umuryango wa Atek Odutugole mu mudugudu, Arwot Nyap, yatawe muri yombi na Polisi kuwa Gatandatu akaba afungiye kuri Station nkuru ya polisi ya Oyam mu gihe iperereza rikomeje.