AmakuruAmakuru ashushye

Umusore yasabwe na nyina kwica nurumunawe kugira ngo babone amafaranga y’umuofumu

Umusore w’imyaka 32 wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Afeez Olalere yemeye ko yishe murumuna we kugira ngo abone amafaranga y’abapfumu nyuma yo gufatwa n’abapolisi bo mu mujyi wa Lagos.

Ukekwaho icyaha watawe muri yombi mu mukwabu wo kumushakisha hafi ya Itamaga, ku muhanda wa Ikorodu I Lagos, yavuze ko nyina yamuteye inkunga yo kwica murumuna we nyuma y’aho umupfumu wabo ababwiye ko bagomba “ kwigomwa ubuzima bw’umuntu kandi uyu muntu agomba kuba umuvandimwe we ”.

Yagize ati: “Mama yanjyanye k’umupfumu ambwira ko niba nshaka gutera imbere mu bucuruzi bwanjye, ngomba gutanga ubuzima bw’umuntu kandi uwo muntu agomba kuba umuvandimwe wanjye.”

Yakomeje atangaza ko bahaye murumuna we w’imyaka 21 uburozi, apfa nyuma y’iminota 20 abunyoye. Olalere yavuze ko bamuciye ibice by’umubiri bisabwa, mu gihe ibisigaye byajyanwe mu buruhukiro.

Yongeyeho ati: “Ibintu yari akeneye gukoresha mu bupfumu ni igikumwe cye, umusatsi, intoki n’ifoto ya pasiporo.

Rero, twasubiye mu rugo tubitekerezaho,mama ansaba ko twakoresha murumuna wanjye kuva afite imyaka 21 gusa.

Yazanye kandi uburozi twamuhaye araburya. Yapfuye mu minota 20 nyuma yo kurya ibiryo. Ninjye watemye ibice byumubiri bikenewe. Twahise tuzinga umurambo we twerekeza ku irimbi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger