Umusore yaryamanye n’abagore batatu abuze ayo kwishyura bamufatira imyenda
Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, mu kagari ka Byahi , umusore w’imyaka 20 wararanye n’abagore babiri akabishyura neza ariko yagera ku wa gatatu wari ufite imyaka 37 akabura ayo kumwishyura maze uyu mugore akamufatira imyenda.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, uyu musore yaryamanye n’abagore babiri buri umwe amwishyura ibihumbi bibiri (2000). Aba byagenze neza kuko yabonye ayo kubishyura bagatandukana mu mahoro.
Umunyarwanda yaravuze ngo akiziritse ku muhoro birangira kawuciye, uyu musore ntabwo yanyuzwe ahubwo yagiye gushaka uwa gatatu baryamana, yagujije yagujije ibindi bihumbi bibiri (2000 Frw) yo kugurira inzoga undi yashakaga ko baryamana, aza kunanirwa kuyishyura bituma afatirwa amapantalo atatu yari afite mu gikapu.
Baragundaguranye uyu musore agerageza kumwaka imyenda ye bari bamwatse ariko biranga, abatuye hafi y’urugo yari yararanyemo n’uyu mugore barahuruye baza kubakiza ariko bose bagasaba ko uyu mugore yahanwa kuko yaryamanye n’umwana arusha imyaka 17 yose.
Uwafatiriye iyi myenda ni umugore bari baryamanye, avuga ko uyu musore yazanye umugore bakaryamana mu rugo rw’uyu mugore ariko barangije ibyabo akabwira uyu mugore batagiranye ibihe byiza bityo ko yifuza ko baryamana, yarabyemeye amuha ibihumbi bibiri ndetse ajya no kumugurira urwagwa.
Bageze mu kabari uyu musore ngo yifuje undi mugore wa gatatu niko kubwira uyu mugore bari bamaze kwishimina ngo amugurize ibihumbi bibiri , yarayamuhaye. Umusore abuze ayo kwishyura afatirwa imyenda ndetse uyu mugore ahita anayigurisha kuko atari aziranye n’uyu musore bakoranye ibi byose.