Umusore yajyaniye umuvandimwe we ikanzu y’abarangije kaminuza ku gituro
Iyi nkuru ibabaje yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda byabereye kuri Stade ya Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Nibwo hasakaye ifoto y’umusore witwa Regis witabye Imana habura iminsi ine ngo nawe yitabire ibi birori byo gushyikiriza abanyeshuri impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye.
Mu buryo bwatunguye abantu hagaragaye ifoto y’umusore washyize ikanzu yabarangije Kaminuza ku gituro bivugwa ko ari icyumuvandimwe we Regis witabye Imana azize impanuka y’imdoka habura iminsi ine ngo yitabire ibirori byabarangije Kaminuza.
Regis yari asanzwe yiga muri kamunuza y’u Rwanda mu ishami rya CBE- Gikondo mu cyahoze ari SFB, yitabye imana mu gihe yiteguraga umunsi wo guhabwa impamyabumenyi ya Kamunuza icyiciro cya kabiri.
Umuvandimwe we wagaragaye ku ifoto yamujyaniye ikanzu ye ku gituro yakoze ibyasabwaga byose ku munyeshuri urangije Kaminuza, agura ikanzu bambara mu birori , arangije yambara ingofero yayo ikanzu ayishyira ku gituro.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 7000 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda byabaye.