Amakuru

Umusore yafatanywe igikapu cyuzuyemo urumogi agiye kurucuruza i Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru  dusoza  nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umusore witwa Muhire Landry Bonfils ufite imyaka 23 y’amavuko.  Bamufatanye udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi bibiri (2,000), yafatiwe mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Nyirangarama.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP)  Alexis Rugigana avuga ko uyu musore yari avuye mu karere ka Rubavu agiye mu mujyi wa Kigali, ubwo yari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yikanze abapolisi imbere mu muhanda asaba shoferi guhagarara akavamo.

CIP Rugigana yagize ati:   “ Imodoka uriya musore yari arimo yageze mu kagari ka Nyirangarama yerekeza i Kigali noneho uriya musore yikangaga abapolisi imbere ahita aheka igikapu yari afite ava mu modoka atangira kugenda n’amaguru. ”

Abapolisi barimo gucunga umutekano wo mu muhanda babonye avuye mu modoka ahetse igikapu bagira amacyenga baramuhamagara baramusaka basanga harimo udupfunyika tw’urumogi ibihumbi Bibiri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko uyu musore urumogi yari aruvanye mu karere ka Rubavu arujyanye mu mujyi wa Kigali aho yari afite abakiriya. Yakomeje asaba abantu gucika ku ngeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge  bagashaka indi mirimo bakora kandi yemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Uriya musore yakagombye gukora indi mirimo imubyarira inyungu kandi idafite ikibazo iteje mu  muryango nyarwanda, ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha kandi kubikoresha ni icyaha gihanwa n’amategeko, uriya musore ubu yafashwe agiye gufungwa, ni igihombo kuri we, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.”

Muhire akimara gufatwa abapolisi bamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bushoki kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Muhire Landry Bonfils wafatanywe igikapu cyuzuye urumogi yari agiye gucuruza i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger