AmakuruIbitekerezoUtuntu Nutundi

Umusore dukundana arikunyanga ngo simwitaho kandi amaguru asigaye andya kubera kumusura kenshi-Nkore iki?

Muraho nshuti zanjye? Nitwa Mutimutuje Donathile ndi umukobwa ukijijwe ndetse ndi umukobwa uharanira kwigira, nyuma y’ibyo byose ndakunda kandi peee ngira urukundo rwinshi kuburyo uwo nakunze abibona 100%.

Iyo nakunze umusore runaka, ndabimugaragariza kuko njye ingeso yo gutendeka narayihannye kuko abasore benshi iyo bansabye urukundo ndabahakanira nkabatera utwatsi kubera umukunzi umwe rukumbi Imana yanyihereye nawe akigarurira umutima wanjye wose wose.

Nubwo bimeze bityo mfite ikigeragezo cy’umusore dukundana witwa Nsabimana Jean Philbert utuye hafi-hirya y’i Wacu, tumaze imyaka 6 dukundana twemeranya ko nta n’umwe muritwe ugomba kuzahenukira undi.

Nsabimana wanjye inshuro zose yifuje guhura nanjye, nahitaga nkaraba nkajya kumureba, uretse nibyo, harigihe najyaga no gufasha i wabo kwanura (Gusarura) imyaka mu murima kugira nigaragaze neza nk’umukazana mwiza.

Mu minsi yashize, nibwo uyu musore yampamagaye kuri Mobayiro yanjye(Mobile) ambwira ko yifuje ko tudakomeza gukundana ngo kubera ko ntamwitaho ngo kandi abona mfite ubujiji bwinshi.

Naranuhenzahenze musaba ko tubonana akabimbwiraho neza twicaranye kugatebe kamwe, arabyanga ambwira ko atakimfitiye umwanya kandi mu byukuri uku mumbona amaguru asigaye andya kubera kujya kumureba kenshi aho aba.

Ntababeshye hari igihe namusuraga nka 3 mu munsi kandi kuva i wacu kugera aho atuye ni nk’iminota 25 uramutse uzi kwihuta. None mwa bantu mwe ko abahungu ari abagome n’iki mwumva ntarakoze ku buryo yanshinja kutamwitaho?

Ku bwanjye mbona narakoze byose namwe mumfashe mungire inama menye icyo gukora ubungubu murakoze!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger