Umusirikare w’u Rwanda yishe umugore we ahita ahunga
Mu murenge wa Kisaro ,Akarere ka Rulindo ho mu ntara y’amajyaruguru, Janvier Nsengimana usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda arashinjwa kwivugana umugore we, agahita ahunga inzego z’ubutabera.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa mbere w’iki cy’umweru aho uyu musirikare yishe Akimana Claudine bari barashakanye byemewe n’amategeko, nyuma agahita ahunga nk’uko amakuru yatanzwe n’abatuye muri aka gace abivuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro Mme Jeanette Mutuyimana, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi mu bihe bishize bwakiriye ibibazo by’amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore we ashingiye ku busambanyi no guhishanya imitungo.
Amakuru anavuga ko uyu musirikare yari amaze igihe gito avuye mu butumwa bw’akazi mu mahanga ariko ngo nta kintu yageneye urugo mu byo yavanyeyo, kuko ngo yahishaga umugore we umutungo bari barasezeranye kuvanga.
Akimana Claudine usize abana batatu, yashyinguwe kuri uyu wa 08 Gicurasi,mu gihe umugabo we ushinjwa kumuvutsa ubuzima yatangiye gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ngo aryozwe icyaha yakoze.