AmakuruPolitiki

Umushumba w’itorero n’umugore we bari mu maboko ya RIB

Umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’urukozasoni.

Ni amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yagize ati “Nibyo koko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hanakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Amakuru ahari avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umwe mu bantu basengeraga muri ‘Zeraphat Holy Church’ ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yaramaranye igihe kirekire igakira.

Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.

Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse.”

Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw.

Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.

Ni mugihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kugendera kure ibikorwa byose biganisha mu gukora ibyaha.

Ati “Buri muntu wese asabwa kubahiriza amategeko y’Igihugu. Ku buryo bw’umwihariko Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger