AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yogeje ibirenge by’imfungwa nk’uko Yezu yogeje ibirenge by’intumwa ze

Papa Francis mu ruzinduko yagiriye muri gereza yitwa Regina Coeli yo mu butaliyani yogeje imfungwa zo muri iyo gereza ibirenge nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi ibi bikaba byabaye mu rwego rwo kwibuka no gushimangira ibyo Yezu/Yesu yakoze mbere y’upfu rwe.

Kuri uyu wa kane Mutagatifu taliki ya 29 Werurwe 2018 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mbere yo gusura iyi gereza yabanje gusoma misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero ibi bikaba byabaye mugihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika.

Papa Francis yabwiye abafungiye muri iyi gereza ya Regina Coeli  ko bagomba kwihangana  bagakomera ntibatakaze icyizere muri bo ndetse bagafungura amaso buri munsi bakarushaho kureba kure ndetse no kugumana icyizere.

Uyu mwaka imfungwa zogejwe ibirenge na Papa Francis ni imfungwa cumi n’ebyiri (12) zikomoka mu bihugu bitandukanye nk’ Ubutaliyani(Italy),  Filipine (Philippines),  Maroke (Morocco), Kolombiya (Colombia), Moldova, Sierra Leone na Nigeria. Muri abo 12 bogejwe ibirenge na Papa Francis Umunane mu muri bo ni abayoboke b’idini Gatolike  babiri ni abayoboke b’idini ya Islam  umwe akaba umuyoboke w’idini ya Duda (Buddhist) undi akaba umukirisitu wa Orthodox.

Papa Francis yabwiye imfungwa ko nawe yaba umunyabyaha nkabo ariko iyo umuntu yemeye icyaha ababarirwa Imana ntijya itererana abana bayo ndetse ko  itarambirwa ku babarira abanyabyaha.

Kuva mu mwaka wa 2013 si umwambere Papa Francis akoze igikorwa nkiki dore yagiye akora ibikorwa byo kwicisha bugufi ahantu hagiye hatandukanye nko  Muri gereza, Mu nkambi z’impunzi, ibigo by’abakuze ,ababaye  nahandi …. aho hose yanyuze ababwira ko bagomba kugumana icyizere no kwihangana.

Vatican News ivugako Papa Francis atariwe wa mbere usuye iyi gerereza ya Regina Coeli  kuko n’abandi ba Papa bagiye bayisura harimo Popa  Yohani 23 (Pope John XXIII) mu mwaka wa 1958, Popa Paul VI we yasuye iyi gereza mu  1964, uwari uherutse ni Papa John Paul II  mu mwaka  2000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger