Umushumba wa kiliziya Gatolika papa Francis w’imyaka 84 yajyanywe mu bitaro ikitaraganya
Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi yajyanywe mu bitaro ikitaraganya kubagwa urura rwagize ikibazo cyo kwifunga.
Papa Francis yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya Gamelli, aho agomba kubagwa urura runini gusa ntihahise hatangazwa itariki nyakuri azabagirwa.
Papa Fransis ku cyumweru yari yasabye abakiristu kumusabira, nubwo atabisobanuye yasaga n’uganisha kuri uko kubagwa kwe.
Gusa kuri iki Cyumweru yagaragaye i Vatican asuhuza abakiristu bari bateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yababwiye ko ateganya uruzinduko rwo kujya muri Hongrie na Slovakia mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Muri rusange papa ntakunze kugaragaza ibibazo by’ubuzima nk’abageze mu myaka ye, gusa bivugwa ko arya ifunguro ryuhariye(regime) nkuko yaritegetswe.
Vainqueur Mahoro