AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaIyobokamana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ategerejwe muri Afurika

Umushumba wa Kiliziya gatulika Papa Francis ategerejwe muri bimwe mu bihugu bya Afurika aribyo, Mozambique, ikirwa cya Madagascar n’ibirwa bya Maurice.

Biteganyijwe ko muri Madagascar azahamara iminsi ibiri, Mozambique ahamare umunsi n’igice n’aho mu birwa bya Maurices ahamare amasaha make.

Uru rugendo azarutangira taliki 4 kugeza taliki 10, Nzeri, 2019.

Ku ngengabihe y’uru ruzinduko rwa Papa Francis hagaragara ko azahaguruka i Roma taliki 04, Nzeri, 2019 saa 08h00 za mu gitondo yerekeza Maputo, akazahagera 18h 00 z’umugoroba.

Bukeye bw’aho azahura n’Umukuru w’igihugu cya Mozambique Filp Nyusi, abakora muri sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu.

Uwo munsi kandi azanayobora inama irimo urubyiruko ruturuka mu madini atandukanye ari muri Mozambique nyuma azasangira amafunguro n’Umukuru w’igihugu n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatulika.

Muri Mozambique kandi Papa Francis azasura inzu yakira abana bahoze ku muhanda yiswe Maison Mathieu 25 akaza aherekejwe n’abandi bihaye Imana bagira uruhare mu burere buhabwa bariya bana.

Ku wa Gatanu, taliki 06, Nzeri, 2019 Papa Francis azasura ibitaro biri ahitwa Zimpeto  nyuma asomere Misa kuri Kiliziya nkuru ya Maputo abirangize afata indege yerekeza Antananarivo muri Madagasacar.

Bukeye taliki 07, Nzeri, 2019 Papa Francis azahura na Perezida wa Madagasacar Andry Rajoelina ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba kiriya gihugu hamwe n’abo muri Sosiyete Sivili n’abahagarariye ibihugu byabo muri Madagascar .

Ateganya kandi kuzahura n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatulika muri Madagascar bakazahurira muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha( Immaculée Conception) iri ahitwa  Andohalo

Nyuma azasura ahashyinguwe ‘Mutagatifu Victoire Rasoamanarivo’, nyuma akomeze urugendo rwe  asura imirima ya Diyoseze ya Antananarivo iri ahitwa  Soamandrakizay.

Ku Cyumweru taliki 08, Nzeri, 2019 Papa Francis azasomera Misa muri aka gace asome isengesho ryise Angélus.

Nyuma yo gufata amafunguro azasura umudugudu uri ahitwa Akamasoa . Ateganya kandi kuzasura abafundi bari kubaka inzu y’ubugiraneza iri ahitwa Mahatzana.

Urugendo rwe muri iki kirwa kinini kuruta ibindi ku isi azarurangiza ahura n’abapadiri n’abandi bihaye Imana bari kumwe n’abanyeshuri muri za Seminari za Madagascar.

Mu birwa bya Maurice azahagara taliki 09, Nzeri, 2019. Nahagera azabanza asomere Misa ahitwa Marie-Reine de la Paix.

Nyuma yo gufata amafunguro Umushumba wa Kiliziya Gatulika azasura ahashyinguwe umupadiri witwa Laval nyuma agirane ibiganiro na Perezida Varlen Vyapoory.

Azahura kandi na Minisitiri w’Intebe, abagize Guverinoma hamwe n’abagize Sosiyete sivili.

Papa Francis kandi azageza ijambo ku baturage ba biriya birwa rizaca muri Radio na Televiziyo by’igihugu.

Nyuma azafata indege agaruke muri Madagascar aharare bucye afata indege asubira i Roma, akazahagera ahagana saa moya z’ijoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger