AmakuruAmakuru ashushye

Umushoramari washinze ikigo mukwano Group muri Uganda yitabye Imana

Umunyemari Amirali Karmali Amooti wamenyekanye ku mazina y’ikigo yashinze cya Mukwano yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru y’urupfu rwa Karmali Amooti rweemejwe n’abagize umuryango we kuri uyu wa Kane.

Uyu musaza wamenyekanye ku mazina ya Mukwano , yitabye Imana aho bivugwa ko yaguye mu rugo rwe ruri mu gace ka Kololo , muri Uganda.

Mukwano yavukiye muri Uganda mu mwaka 1930, bivuze ko yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko.

Amirali Karmali Amooti ni se wa Alykhan Karmali, kuri ubu uyobora Ikigo Mukwano Group LTD gikora ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi amabanki, ubwikorezi n’inganda.

Ali Mohamed Karmari, se Amin Karmali Amooti  akomoka ku mubagabane wa Aziya ,yageze    muri Uganda mu 1904 ajya gutura ahitwa Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda. Kubera imibanire ye n’abo yahasanze bamuhimbye ‘Mukwano’ mu kigande, bivuga Inshuti mururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu myaka ya 1960 yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi yitiriye iri zina, biyoborwa n’umuhungu we Amirali Karmali Amooti (Mzee Mukwano) nk’uko bivugwa mu mateka y’uyu muryango.

Inganda za Mukwano zamenyekanye kubera ibicuruzwa byazo, nk’amazi, amavuta, , amasabune n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima busanzwe bw’abantu mu bihugu byo mu karere.

Mukwano Group of Companies ni umwe mu bashoramari bakomeye muri aka karere, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yaguze Ubumwe Grand Hotel muri cyamunara i Kigali kuri miliyoni zirenga 34 z’amadorari.

Mu mwaka ushize, ikinyamakuru Forbes cyanditse ko uyu mukambwe Alykhan Karmali, umuhungu wa Mzee Mukwano, ari ku mwanya wa gatatu mu bakire 10 ba mbere muri Uganda n’umutungo ubarirwa kuri miliyoni 700 z’amadorari.

Uwatangije Kompanyi ya Mukwano yitabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger