Umushinwa wise Perezida wa Kenya inguge yahawe igihano kitishimiwe na benshi
Ku mugoroba w’ejo ku wa kane, leta y’igihugu cya Kenya yirukanye ku butaka bwayo umushinwa wafashwe amashusho atuka abaturage ba Kenya na Perezida Uhuru Kenyatta abita inguge.
Ku mugoroba w’ejo ni bwo ibiro bya Kenya bishinzwe abinjira n’abasohoka byatangaje ko byamaze kwirukana ku butaka bw’iki gihugu Liu Jiaqi wari asanzwe ari umuyobozi wa Company yitwa “Sonlink”, nyuma yo kumufata mu gitondo cy’ejo bakamufungira ku kibuga mpuzamahanga cya Nairobi.
Nyuma yo kumenya ko uyu Mushinwa icyo yahanishijwe ari ukwirukanwa, abanya Kenya batandukanye barimo n’abanya Politiki bashinje leta y’iki gihugu ko igihano yamuhaye ari gito cyane bijyanye n’uburemere bw’icyaha yakoze yita Perezida Kenyatta inguge.
Bamwe banavuze ko ahubwo nk’umushoramari wari warashoye imari muri iki gihugu yakabaye yarahanwe mbere yo gusubizwa iwabo, binubira ko habaye irengera ubwo umunyamategeko Miguna Miguna yirukanwaga ku butaka bwa Kenya akoherezwa muri Canada.
Miguna Miguna aba baturage bavuga ni umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya wirukanwe ku butaka bw’iki gihugu ubwo yari atahutse avuye muri Canada. Icyo gihe ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Nairobi, abanyamakuru bagiye kumwakira bakubiswe iz’akabwana na Polisi ya Kenya.
Ku bw’abaturage ba Kenya, ngo kohereza uyu mushinwa iwabo byonyine ni nko kumuha imbabazi. Bamwe bavuga ko ibyo perezida Kenyatta yakoze ari ukwitesha agaciro no kugatesha abaturage ba Kenya.
Bamwe mu baturage bagize bati”Iyo umuntu yise perezida wanjye inguge, byerekana agasuzuguro gakomeye. Uriya mugabo yari akwiye kujyanwa muri gereza nkuru ya Kamiti akaba ari ho afungirwa.”