AmakuruImyidagaduro

Umushinga”Ejo heza” washyize igorora urubyiruko rufite impano yo kuririmba

Nyuma y’igihe gito umushinga “Ejo heza” (Rwanda Future Music Organization) Utangaje ko ugiye gutangiza gahunda yo gushakisha impano mu rubyiruko rw’u Rwanda hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwihangira umurimo no kwizigama binyuze mu mpano rufite, italiki yabyo yasohoye.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga bwatangaje ko bazanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Ku ikubitiro Ejo ku wa 6 taliki ya 23 Kamena batangirira muri Nyarugenge, ku wa 20 Nyakanga ukomereze mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba, i Rubavu ku wa 24 Kanama, ku wa 21 Nzeri ukomereze i Nyamasheke na Musanze kuri 28 Nzeri.

Nyuma ya Musanze tariki ya 5 Ukwakira hazatoranywa abanyempano mu karere ka Rusizi, bajye i Karongi ku wa 2 Ugushyingo. i Huye mu majyepfo bazatoranywa ku wa 26 Ukwakira, basoreze mu Ruhango ku wa 30 Ugushyingo.

Umunsi nyir’izina wo gutoranya abanyempano bahiga abandi uzabera mu karere ka Gasabo ku wa 21 Ukuboza 2019 hatoranywa abanyempano batanu barushije abandi ku rwego rw’Igihugu.

Mutasire Eric uhagarariye Rwanda Future Music Organization yateguye iki gikorwa, yatangaje  ko aya marushanwa areba cyane cyane abahanzi b’indirimbo.

Ati “Ni amarushanwa y’indirimbo. Buri muhanzi azakora indirimbo ijyanye n’insanganyamatsiko yiyumvamo. Abazitwara neza mu ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali bazarushanwa ku rwego rw’Igihugu. Buri ntara izahagararirwa n’abantu batanu”.

Buri muhanzi azajya atoranya insanganyamatsiko muri izi zikurikira: ukwiteganyiriza, amajyambere, inshingano, ubwitange, umurimo, umucyo n’agaciro.

Kwiyandikisha bizajya bibera ahagomba kubera igikorwa kandi ni ubuntu.

Amarushanwa azajya abera ku nzu z’imyidagaduro z’urubyiruko mu karere kabereyemo igikorwa.

Abahanzi batanu bazatoranywa bazakurikiranwa mu gihe cy’umwaka mu bikorwa byabo bya muzika bagirwa inama, kubafasha gukora ibihangano, gutegurwa mu gihe bagiye kwitabira ibitaramo n’ibindi.

Uyu mushinga uzanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali uashikisha impano mu rubyiruko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger